skol
fortebet

Umuhungu wa David Beckham yasubitse ubukwe kubera Coronavirus

Yanditswe: Friday 23, Oct 2020

Sponsored Ad

Umuhungu wa David Beckham witwa Brooklyn Beckham yahisemo guhagarika ubukwe bwe n’umukunzi we Nicola Peltz w’imyaka 25 kubera icyorezo cya Covid-19 ndetse ngo azabusubukura muri 2022.

Sponsored Ad

Uyu musore yavuze ko gukora ubukwe muri iki gihe ari ukwishyira mu bibazo bikomeye kubera Coronavirus ariyo mpamvu yahisemo kuzabukora muri 2022.

Brooklyn yifuzaga gukora ubukwe bukomeye muri uyu mwaka aho ngo yifuzaga gukora ibirori 2 muri Florida na Cotsowlds kugira ngo imiryango ye n’umukunzi we Nicola Peltz bahure ariko ngo yabonye bitakunda kubera Coronavirus.

Aba bombi bari barabwiye inshuti zabo ko zakwitegura ubukwe muri Nzeri 2021 ariko ngo bahinduye gahunda kubera ko kubukora muri iyi minsi birimo ingaruka nyinshi kubera Coronavirus.

Umwe muri aba yabwiye Mirror Online ati “Bari bateguje inshuti zabo ko ubukwe bwabo buzaba muri Nzeri 2021 ariko bimuriye gahunda mu wundi mwaka kubera ko ngo biteye ingaruka.Muri iki cyumweru nibwo Brooklyn yabwiye inshuti ze ko gahunda yahindutse.

Ntabwo bifuza igitutu cyo gupanga gahunda z’ubukwe barangiza bakongera kuzihindura kandi ntibashaka gutumira abantu bake.”

Brooklyn azambarirwa na barumuna be Romeo w’imyaka 18 na Cruz w’imyaka 15,mu gihe se Beckham azaba aayoboye ibirori.Bivugwa ko kandi nyina w’uyu musore Victoria ariwe uzakora ikanzu y’umukazana we.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa