skol
Fortebet

Umukecuru n’umusaza bakoze isabukuru y’imyaka 81 bamaze babana[Inkuru yabo iratangaje]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 January 2022

Umugabo witwa Ron n’umugore we Joyce Bond bafite agahigo ko kuba abashakanye bamaranye igihe kinini kurusha abandi mu Bwongereza,baciye ibintu hose nyuma yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 81 bamaze babanye ku ya 4 Mutarama.

Aba bashakanye ubwo Ron yari afite imyaka 21 mu gihe Joyce yari afite imyaka 19.Icyakora nubwo bizihije isabukuru y’imyaka 81 babana,abapasiteri babo bari bababuriye ko "batazarambana".

Ron na Joyce Bond, bafite imyaka 102 na 100, bavuze ko "gutanga no guhabwa" ariryo ibanga ryatumye gushyingiranwa kwabo kuramba.

Bombi babonye aba Minisitiri b’intebe 15 batandukanye bayoboye Ubwongereza kuva bashyingiranwa muri 1941 nyuma yo gukundana ku munsi wa mbere bahuye.

Ron na Joyce,bakomoka i Milton Keynes muri Bucks, begukanye igihembo cy’abashakanye barambanye cyane kurusha abandi mu Bwongereza nyuma yo kwizihiza isabukuru yabo ku ya 4 Mutarama.

Aba bashakanye, mbere batekereje ko aribo bafite agahigo ariko kari gafitwe n’uwitwa Ron na Beryl Golightly bakomoka i Yorkshire,bari bamaze imyaka 80 bashakanye kugeza ubwo Ron apfa afite imyaka 101 mu Kuboza.

Joyce wahoze ari umukozi wa Woolworths, yagize ati: "Ntabwo twigeze dutekereza ko tuzagera ku myaka 81 tubana, tuzi ko turi abanyamahirwe kuba twageze kuri iyi ntego itangaje.

"Numva ari byiza! Nta muyobozi uri hagati yacu, twembi turatanga tukanakira."

Aba bashakanye,bafite abuzukuruza.Bashyingiraniwe ku biro bishinzwe iyandikisha rya Newport Pagnell igihe Ron yari afite imyaka 21 na Joyce afite imyaka 19.

Babajijwe niba urukundo rwabo rwaratangiye bakibona, Ron na Joyce bombi bahise basubiza ngo’yego’ nta gushidikanya.

Abashakanye bizihirije isabukuru yabo mu Mudugudu wa Shenley Wood Retirement Village muri Milton Keynes, aho bafite inyubako.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Grand P warikoroje kubera gutereta umukobwa munini bidasanzwe aravugwaho...

Umuhanzi ukomoka muri Guinea ufite ubumuga bw’imikurire, Moussa Sandiana...
9 August 2022 0

Kate Bashabe yarakariye itangazamakuru ryamushyingiye Sadio Mane bigakumira...

Umushabitsi akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga,Kate Bashabe yavuze ko...
6 August 2022 0

Dore ibintu ukwiye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka

Igitondo utangiye neza niryo pfundo ryo kugira umunsi mwiza ndetse...
1 August 2022 2

Sandra Teta yahishuye abamukubise bakamugira intere batari umukunzi we...

Hari amakuru yiriwe avugwa ku munsi w’ejo ko Umunyarwandakazi Sandra Teta...
29 July 2022 0

Kapiteni wa REG BBC yambitse impeta umukunzi we nawe wakinnye Basketball...

Kapiteni w’Ikipe ya REG BBC, Kaje Elie, yambitse impeta y’urukundo Ishimwe...
26 July 2022 0

Yashyingiranwe n’umunyeshuri yigishije akamubwira ko nasoza amashuri...

Ku ya 18 Kamena 2022, Bwana Naboth Mpireirwe, umunyamabanga w’akarere ka...
25 July 2022 0