skol

Umukinnyi wa Filimi Bijoux yasabwe anakobwa n’umuhanzi utuye I Burayi

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 January 2022

Umukinnyi wa filime,Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we witwa Lionel Sentore.

Ubu bukwe bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 bukaba bwabereye Golden Garden ku i Rebero.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, byitezwe ko ku gisamunsi cy’uyu wa Gatandatu basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EAR i Remera, nyuma abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Golden Garden, Rebero.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango wahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo,akoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kim Kardashian yafashe umwanzuro ukomeye mu rwego rwo guhemukira Kanye West...

Ikinyamakuru The Sun kiratangaza ko Kim Kardashian yahaye akazi itsinda...
19 January 2022 0

Gahunda yo gushyingura Akeza yamenyekanye, babiri bacyekwaho urupfu rwe...

Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba...
18 January 2022 0

Umunyamakuru MC Hero n’Umukunzi we Ruth bateye indi ntambwe ikomeye mu...

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Gasore Albert wamenyekanye nka ’MC...
17 January 2022 0

David Beckham yimye amatwi abamututse yongera kwifotoza asomana n’umukobwa...

David Beckham yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi...
16 January 2022 0

Mwiseneza Djamar uri mu batoza ba Rayon Sports yakoze ubukwe

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022 ni bwo Mwiseneza Djamari na...
15 January 2022 0

Umwana w’imyaka 11 yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge w’imyaka...

Umwana muto w’imyaka 11 y’amavuko witwa Victoria Ajeh wari afite inzozi zo...
15 January 2022 1