skol
fortebet

Umukobwa yigaranzuye ingona yamufashe ukuguru ari koga mu nyanja

Yanditswe: Tuesday 27, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cya Mexico yarokotse mu buryo butangaje ingona yamufashe ikariso ari koga akayigobotora bakozanyijeho.

Sponsored Ad

Iyi nkumi ivuka Nevada muri Amerika yitwa Kiana Hummel,yarimo yoga mu masaha y’igicuku mu nyanja iri hafi ya Marriot resort muri Puerto Vallerta.

Hummel yavuze ko inshuti ye yafashe umwanzuro wo kujya koga nijoro hanyuma barajyana.

Bageze mu mazi,ingona batamenye aho iturutse,imufata ukuguru kw’iburyo ikoresheje amenyo niko kugerageza kumukurura imugarura mu mazi byatumye avuza induru cyane.

Urusaku rwa Hummel rwatumye Sarah Laney amwumva niko kujya kumufasha.

Laney yabwiye ABC7 ati ‘Nicyo kintu cy’ubusazi,giteye ubwoba cyane nahuye nacyo mu buzima bwanjye.Ntwabwo nzibagirwa ukuntu ingona yazamuye umutwe wayo hejuru y’amazi.Nagize ihungabana.”

Hummel yakomeje gutuza ubwo iyi ngona yamujyanaga munsi y’amazi,akubita cyane iyi ngona kugeza imurekuye.

Yavuze ko atari mu mazi ubwo iyi ngona yamukururaga ukuguru imujyana mu mazi.
Ati “Ndibuka ko navugaga ngo “ntunsige”Ntabwo nari nzi ko ndava mu mazi ku nshuro ya kabiri.Byari bibi cyane.”

Abantu batandukanye bagerageje gufasha Hummel kuva mu menyo y’iyi ngona hanyuma bamuzana ahari umutekano.

Nubwo nta rubavu na rumwe yavunitse,Hummel yagize ikibazo cy’imitsi ye yangiritse ndetse n’ibikomere byinshi kugera no ku magufwa bituma atabasha kugenda.

Nyina wa Hummel,Ariana Martinez, yahise afata indege imuvana San Francisco imwerekeza Mexico nyuma yo kumenya iyi nkuru mbi kuri Facetime.

Yagize ati “Twavuganye kuri telefoni numva ari gutaka cyane avuga ati “Muzane Ambulance,muzane ambulance njye ku bitaro.”

Hummel yamaze iminota 45 ayitegereje,ndetse ngo ageze ku bitaro bamusabye amafaranga menshi agera mu bihumbi batabanje kumuvura.

Uyu mukobwa yafunguriwe urubuga rwo kumufasha kwivuza [GofundMe] bikozwe n’inshuti ye.

Mu mpera z’iki cyumweru Hummel azongera kubagwa bwa kabiri nyuma yo kubona amafaranga hanarebwa uko yagendera ku mbago.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa