skol

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye gusembura abagabo kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez uri mu biruhuko muri Espagne aho ari gushyira hanze amafoto ari gutuma benshi bacika ururondogoro .

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yagize akazi kenshi mu mpeshyi karimo kwitabira ibirori bya Film Festivals, kwifotoza mu binyamakuru no gukora cyane siporo.

Amaze gusoza ibyo byose, yahisemo gufata igihe gito arya ubuzima ku nyanja.

Georgina yaruhukiye ahitwa Agua Amarga,ku nyanja iri mu majyepfo ya Espagne.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 yashyize hanze urukurikirane rw’amafoto,ku rubuga rwe rwa Instagram.

Imwe yayifotoje yoga,indi ari gufata akazuba n’izindi.

Abafana bakunze amafoto yo kuri Insta ya Georgina,aho miliyoni irenga yakanze likes mu masaha 16.

Ndetse n’umugore wa Lionel Messi Antonela yagaragaje ko yakunze ayo mafoto aho yashyizeho utu emoji tw’umuriro.

Undi mufana yagize ati: "Igisobanuro cy’ubwiza."

Mu gihe undi yongeyeho: "Biratangaje."

Hagati aho, Ronaldo, ahagaze neza muri Shampiyona yo muri Arabiya Sawudite aho yatsinze ibitego bitandatu mu mikino ine ibanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa