skol

Umunyabigwi Jimmy Gatete yeretse abakunzi be umuryango we [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda,Jimmy Gatete yashyize hanze amafoto yatemberanye n’umuryango we muri Amerika aho batuye.
Gatete waherukaga mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 yari ishize yibereye muri USA,abinyujije kuri Instagram yerekanye abagize umuryango we barimo umufasha we n’abakobwa be babiri.
Ubwo aheruka mu Rwanda,yabwiye RBA ko aba bakobwa be badakunda umupira w’amaguru nkawe ahubwo bo bikundira umukino wa Tennis.
Gatete akunda umuryango we cyane kuko yavuze ko no mu (…)

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda,Jimmy Gatete yashyize hanze amafoto yatemberanye n’umuryango we muri Amerika aho batuye.

Gatete waherukaga mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 yari ishize yibereye muri USA,abinyujije kuri Instagram yerekanye abagize umuryango we barimo umufasha we n’abakobwa be babiri.

Ubwo aheruka mu Rwanda,yabwiye RBA ko aba bakobwa be badakunda umupira w’amaguru nkawe ahubwo bo bikundira umukino wa Tennis.

Gatete akunda umuryango we cyane kuko yavuze ko no mu byatumye atinda kugaruka mu Rwanda harimo no kuwitaho.

Jimmy Gatete yatsindiye u Rwanda igitego cyarujyanye mu gikombe cy’Afurika cya 2004,kimwe rukumbi rumaze kwitabira mu mateka.

Jean Michel Gatete wamamaye nka Jimmy Gatete mu mu mupira w’amaguru asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Jimmy Gatete yagaragaye ari kumwe n’umuryango we,ahantu hahuriye abantu benshi bikekwa ko ari ku mucanga wa Miami muri Florida.

Hari andi mafoto we n’umuryango we bambaye imyenda y’umukara aho yavuze ko yayashyize hanze ku munsi wo gushimira,Thanksgiving,wizihizwa cyane muri Amerika.

Jimmy Gatete w’imyaka 42,akiniye amakipe arimo Rayon Sports,APR FC,St George n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa