Umunyamakuru Gerrard Mbabazi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 13, Mar 2021
Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Mbabazi Gerard yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Uwase Alice.
Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, basezeraniye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Mbabazi Gerard na Uwase Alice bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.
Uyu munyamakuru ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo kuko yahisemo kubigira ibanga, yatunguye benshi ubwo mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka yasohoraga impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe.
Byari biteganyijwe ko ubukwe bwe na Alice umuhango wo gusaba no gukwa wari kuba ku wa 30 Mutarama 2021, gusezerana imbere y’imana bikabera muri Centre Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.
Ubwo yasohoraga ubu butumire yirinze kuvuga byinshi bimwerekeyeho n’umukunzi we uretse kuba barahuriye muri Misa.
Mbabazi Gerard akunzwe cyane mu kiganiro Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu, ikiganiro Zoom In gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2008 ahereye kuri Radio y’Abaturage ya Huye, akorera Radio Salus, Igihe.com, Kigali Today ubu akaba ari muri RBA.
SOURCE:ISIMBI
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *