skol
fortebet

Umunyamakurukazi Uwimana Clarisse ukunzwe mu mikino yambitswe impeta [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakurukazi uri mu bakunzwe mu mikino Uwimana Clarisse uzwi ku kabyiniriro ka "Aveiro" ukorera B&B FM UMWEZI yemereye umukunzi weKwizera Festus Bertrand bamaze igihe bakundana, ko bazabana akaramata.
Yagize ati "Navuze Yego."Ibirori byo kumwambika impeta byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022 kuri Kigali Convention Center.
Iyi nkuru yashyuhijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’amafoto y’uyu mukobwa agaragaza iyo mpeta yambitswe ari kumwe n’uyu mukunzi we.
Uwimana yagiye (...)

Uwimana yagiye avugwa mu rukundo n’abantu benshi barimo abanyamakuru bagenzi be ndetse n’abakinnyi b’umupira w’amaguru gusa ntiyigeze atangaza ku mugaragaro umukunzi we.

Uwimana yamenyekanye mu mikino kuri radio zitandukanye zirimo Flash FM,Inkoramutima,B&B FM akorera uyu munsi n’izindi nyinshi.

N’umwe mu banyarwandakazi bazwi cyane mu gutangaza umupira w’amaguru yaba mu kuwogeza no gutara amakuru yihariye.

Amaze imyaka myinshi akurikirana igikombe cy’Afurika cy’ibihugu na CHAN yibereye aho byabereye kandi agaha abakunzi b’imikino amakuru acukumbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa