Umunyamakurukazi yatumye benshi bacika ururondogoro kubera imyambarire ye muri Qatar
Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022
Umunyamakuru wo kuri Televiziyo yo muri Brazil yahawe urw’amenyo kubera imyenda yari yambaye ari gukora ikiganiro cy’imikino live ari mur Qatar.
Abafana banenze madamu Deborah Secco w’imyaka 42,imyenda yahisemo kwambara akora ubusesenguzi mu gikombe cy’isi kuri SporTV yo muri Brazil.
Abafana benshi bavuze ko iyo myenda yambaye idakwiriye kuko yagaragazaga inda ye ndetse bamwe ntibatinye kumubwira ko nubwo bamukunda ariko imyambarire ye idakwiriye.
Umwe yagize ati “Ese ibi n’ibirori byo (…)

Umwe yagize ati “Ese ibi n’ibirori byo kumurika imideli cyangwa n’igikombe cy’isi?.”
Abandi bamwibukije ko nk’Umunyamakuru yagombaga kumenya ko ari mu gihugu cy’aba Islam akambara yikwije.
Umwe yagize ati “Uri mwiza ariko tugomba kubahiriza amahame agenga imyambarire mu birori by’imikino.Igikomeye cyane nuko biri kubera muri Qatar.”
Uyu munyamakuru unakina amafilimi,yahise ajya kuri Instagram ahita yandikaho ati “Simbyitayeho,ndi uwo ndiwe.”
Uyu mugore ari mu bakunzwe cyane kubera imyambarire ye aho afite abamukurikira basaga miliyoni 24 kuri Instagram.
Icyakora FIFA yari yatangaje ko abagore bajya muri Qatar bagomba kuba bikwije bakirinda kwambara imyenda ibhambiriye cyangwa igaragaza ibice byabo by’umubiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *