skol
fortebet

Umunyamideli Ivana wabiciye mu gikombe cy’isi yavanye amarira menshi muri Qatar [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Ivana Knoll wamamaye mu gikombe cy’isi giheruka kubera muri Qatar afana igihugu cye cya Croatia,yatashye mu marira menshi kubera ibihe byiza yagiriye mu Barabu.
Uyu mukobwa wemejwe na benshi ko ariwe mufana wakururaga abagabo abandi bose mu gikombe cy’isi uyu mwaka,yarize cyane ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Doha atashye iwabo.
Mu mashusho yashyize kuri Instagram ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Doha,yari yambaye agapira ka Croatia bigaragara ko ababaye.
Yagize (...)

Yagize ati "Kuva I Doha birangoye.Imvange y’ibyishimo,agahinda no guta umutwe.Nzakumbura cyane aha hantu."

Ivana yakoze ku mutima abantu benshi kubera gukoresha umubiri we ashyigikira igihugu cye muri iri rushanwa.

Benshi mu bafana bamushimiye uko yitwaye.Umwe ati "Waje muri Qatar nk’umunyamideli none utashye uri icyamamare ku isi yose."

Undi yagize ati "Warakoze cyane Ivana kugaragaza igihugu cyacu cyiza mu rukundo n’ishema."

Udi yagize ati "Ni wowe mukobwa mwiza cyane kurusha abandi bose nabonye muri Croatia."

Uyu mukobwa yakoze ibidasanzwe ubwo yambaraga imyenda igaragaza ibice by’umubiri we nta bwoba kandi kizira mu bihugu by’Abarabu.

Ivana yababajwe cyane no kutabona igihugu cye gikina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi nkuko yabyifuzaga,kuko cyasezerewe muri1/2 na Argentina yatwaye igikombe gitsinzwe ibitego 3-0.

Croatia yatahanye umwanya wa 3 itsinze Maroc ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa