Imibereho
Umunyezamu w’Amagaju FC yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we [Amafoto]
Yanditswe: Friday 29, Sep 2023
Umunyezamu w’Amagaju FC, Twagirimana Pacifique (Paccy) yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Irabizi Aimé Thacienne.
Kuri uyu wa Kane nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu munyezamu asezerana n’uyu mukunzi we ndetse aya makuru yashimangiwe n’ikipe ye.
Yagize iti "Twagirimana Pacifique bakunze kwita Paccy (Umuzamu w’Amagaju FC) yasezeranye imbere y’amategeko na Irabizi Aimée Thacienne basezeraniye imbere y’amategeko.
Umuryango Amagaju tumwifurije urugo ruhire."
Paccy uri mu Amagaju ku nshuro ya kabiri yanabaye muri Bugesera FC, Musanze FC na Rwamagana City.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *