skol

Umuraperi Fireman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 January 2022

Umuraperi Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kabera Charlotte yari amaze umwaka urenga yarambitse impeta nyuma yo kwemeranya kurushinga.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 4 Mutarama 2022 ubera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

Fireman asezeranye na Kabera nyuma y’uko yari yaramusabye kuzamubera umufasha muri Kanama 2020.

Nyuma yo kwambika impeta Kabera, Fireman yaje kugongwa n’urubanza yaregwagamo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bumukurikiranyeho gukubita no gukomeretsa abagororerwaga Iwawa.

Bitewe n’uru rubanza yaburanye umwaka urenga, Fireman yaje gusubika ibyo gutegura ubukwe.

Nyuma y’uko abaye umwere mu Ugushyingo 2021, Fireman yahise atangira gahunda zo gutegura ubukwe bwe na Kabera,bwabimburiwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa 4 Mutarama 2022.




Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gahunda yo gushyingura Akeza yamenyekanye, babiri bacyekwaho urupfu rwe...

Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba...
18 January 2022 0

Umunyamakuru MC Hero n’Umukunzi we Ruth bateye indi ntambwe ikomeye mu...

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Gasore Albert wamenyekanye nka ’MC...
17 January 2022 0

David Beckham yimye amatwi abamututse yongera kwifotoza asomana n’umukobwa...

David Beckham yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi...
16 January 2022 0

Mwiseneza Djamar uri mu batoza ba Rayon Sports yakoze ubukwe

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022 ni bwo Mwiseneza Djamari na...
15 January 2022 0

Umwana w’imyaka 11 yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge w’imyaka...

Umwana muto w’imyaka 11 y’amavuko witwa Victoria Ajeh wari afite inzozi zo...
15 January 2022 1

Umukecuru n’umusaza bakoze isabukuru y’imyaka 81 bamaze babana[Inkuru yabo...

Umugabo witwa Ron n’umugore we Joyce Bond bafite agahigo ko kuba abashakanye...
14 January 2022 0