skol
fortebet

US: Umugore n’umugabo bareze ibitaro byakoze amakosa bakabyara umwana utari uwabo

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bo muri California bararega ibitaro nyuma y’uko babyaye umwana utari uwabo batewe igi ritari ryo ku bitaro bifasha abagore gutwita hakoreshejwe uburyo bwa gihanga (In vitro fertilisation,IVF).

Sponsored Ad

Ikirego cya Daphna na Alexander Cardinale kivuga ko babyaye umukobwa mu kwa cyenda 2019 udafite na gito ahuriyeho na bo.

Nyuma y’ibipimo bya DNA, babonye ’couple’ yatewe igi ryabo ikanabyara umwana wabo, bumvikanye guhinduranya abo bana b’abakobwa.

Iki ntabwo ari ikirego cya mbere cyo kunyuranyiriza ababyeyi mu gikorwa cya IVF.

IVF ni uburyo intanga y’umugabo ihuzwa n’iy’umugore muri laboratoire mbere y’uko igi rivuyemo baritera muri nyababyeyi y’umugore agatwita.

Daphna na Alexander bari kurega California Center for Reproductive Health (CCRH), hamwe na In VitroTech Labs.

Ikirego cyabo kibashinja ubuhemu, uburangare no kugira nabi. Izi kompanyi nta n’imwe yasubije ibibazo bya BBC byo kugira icyo zibivuzeho.

Mu kiganiro cy’imbamutima nyinshi n’abanyamakuru ku wa mbere, Madamu Cardinale yavuze ko uko umuryango we "wakomerekejwe umutima bitakwirengagizwa."

Ati: "Ibyo tuzahora twibuka mu kubyara kwacu ni uko umwana wacu w’ukuri yahawe undi muntu, kandi umwana narushye ngeza hano ku isi atari uwanjye wo kurera."

Uyu mugore avuga ko "nambuwe ubushobozi bwo gutwita umwana wanjye nyawe."

Nk’uko ikirego cyabo kibivuga, iyi ’couple’ yasabye gufashwa kubyara n’ibyo bitaro mu mpeshyi ya 2018.

Umwaka ukuriyeho Madamu Cardinale yabyaye umwana bari bazi ko ari uwabo.

Mu cyumba cyo kubyariramo, Bwana Cardinale avuga ko yari yiteguye cyane, ariko yatunguwe no kubona "haje umukobwa w’uruhu rujya kwirabura", nk’uko biri mu kirego cyabo.

Kigira kiti: "Birababaje cyane kuko Alexander we yahise atera intambwe nyinshi asubira inyuma ava ku meza yo kubyariraho akagera ku rukuta."

Hashize amezi abiri uyu muryango wiyemeje gukora ibizami bya DNA/ADN, byashimangiye ko uwo atari umwana wabo by’umubiri.

CCRH yabafashije gushaka indi ’couple’ yo muri California yatwise ikanabyara undi mukobwa mu byumweru bicye bitandukanye.

Daphna na Alexander bahuye bwa mbere n’umukobwa wabo nyakuri agize amezi ane.

Nyuma y’inama nyinshi izi ’couples’ zombi zemeranyijwe guca mu nzira z’amategeko zigahinduranya abana, ibyo byabaye mu kwezi kwa mbere 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Madamu Cardinale yagize ati: "Aho konsa umwana wanjye, nonkeje kandi mpa urukundo umwana byabaye ngombwa ko nyuma ntanga."

Yongeraho ko ibi byabaye ikintu gikomeye cyane ku mukobwa wabo mukuru w’imyaka irindwi, wagowe cyane no kumva no kwakira uko kugurana abana.

Nyuma y’ibi, Madamu Cardinale usanzwe ari umuvuzi n’umugabo we w’umuhanzi, bombi bahawe ubuvuzi bwo mu mutwe kubera "ibimenyetso by’umunabi, n’agahinda gakabije", nk’uko ikirego cyabo kibivuga.

Mu 2019, undi muryango wo muri California wasanze umwana wabo nyawe yaravukiye i New York.

Bareze umubyeyi wamwibarutse byavuzwe ko we yashakaga kugumana uwo mwana. Umucamanza yanzuye ko umwana ahabwa ababyeyi be nyabo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa