skol
fortebet

Uwakiniye Manchester United yabaye umupadiri nyuma yo kureka umupira

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United yahisemo kureka ibijyanye nawo yinjira mu iyobokamana none ubu yabaye umupadiri.
Uyu mugabo wo muri Irlande y’Amajyaruguru witwa Philip Mulryne yaretse gukurikirana ibijyanye na ruhago yiyegurira Imana ndetse kuri ubu yasabye abafana b’amakipe kutayajyamo ngo batererane Yezu.
Uyu mugabo w’imyaka 44,yamaze imyaka irindwi kuri Old Trafford,nyuma yo kuzamukira mu ishuri rya ruhago rya Man United ndetse yagiye ahabwa imikino mu ikipe ya mbere na Sir (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United yahisemo kureka ibijyanye nawo yinjira mu iyobokamana none ubu yabaye umupadiri.

Uyu mugabo wo muri Irlande y’Amajyaruguru witwa Philip Mulryne yaretse gukurikirana ibijyanye na ruhago yiyegurira Imana ndetse kuri ubu yasabye abafana b’amakipe kutayajyamo ngo batererane Yezu.

Uyu mugabo w’imyaka 44,yamaze imyaka irindwi kuri Old Trafford,nyuma yo kuzamukira mu ishuri rya ruhago rya Man United ndetse yagiye ahabwa imikino mu ikipe ya mbere na Sir Alex Ferguson.

Yaje kuva muri United yerekeza muri Cardiff na Leyton Orient mbere y’uko asezera ku mupira muri 2009 afite myaka 31.

Aho kugira ngo ajye mu byo gutoza nkuko bamwe mu bakinnyi babigenza,uyu mugabo yahinduye inzira ajya kwiga kugira ngo abe umupadiri muri kiliziya gatolika y’i Roma.

Yigeze ahembwa ibihumbi 600 by’amapawundi nk’umukinnyi wabigize umwuga ariko we avuga ko yarambiwe iby’amafaranga,amamodoka,utubyiniro no gukundwa n’abagore birangwa mu bakinnyi.

Ubu uyu mugabo arashikamye muri kiliziya Gatolika ndetse ngo ubu azwi ku izina rya Reverend Father Philip Mulryne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa