skol
fortebet

Uwayezu F.Regis wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abarimo Mushikiwabo na Kabarebe

Yanditswe: Saturday 25, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwayezu François Régis wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yasabye anakwa umukunzi we, Isaro Sonia, bitegura kubana akaramata.
Ibirori bya Uwayezu wasabye akanakwa Isaro byabaye ku wa 24 Ukuboza 2021, byitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, General Kabarebe James.
Uretse abo kandi ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu (...)

Sponsored Ad

Uwayezu François Régis wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yasabye anakwa umukunzi we, Isaro Sonia, bitegura kubana akaramata.

Ibirori bya Uwayezu wasabye akanakwa Isaro byabaye ku wa 24 Ukuboza 2021, byitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, General Kabarebe James.

Uretse abo kandi ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise.

Abandi bitabiriye ibi birori barimo abayobozi muri FERWAFA mu gihe umuhanzi Jules Sentore ariwe wasusurukije ababyitabiriye mu njyana gakondo ziganjemo iz’urukundo.

Byanitabiriwe n’inshuti n’imiryango y’aba bombi bari bateraniye mu busitani bwa Pinnacle Gardens buherereye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Biteganyijwe ko ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana hagati y’aba bombi buzaba ku wa 31 Ukuboza 2021.

Impapuro z’ubutumire zigaragaza ko gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Lycee Notre Damme de Citeaux mu gihe nyuma y’iyo mihango, abatumiwe baziyakirira ku Irebero muri Heaven Garden.

Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza ku wa 12 Nzeri 2021, ubwo Uwayezu yasezeraga ku mpamvu ze bwite.

Ni mu gihe Isaro Sonia we asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa