skol
fortebet

Uwayezu F.Régis wakoze muri FERWAFA yasezeranye imbere y’Imana n’umufasha we

Yanditswe: Saturday 01, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Uwayezu François Régis yashyingiranywe imbere y’Imana na Isaro Sonia muri Lycée Notre Dame de Citeaux,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021,
Nubwo batakoze imihango yo kwiyakira kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego,aba bombi bishimiye kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’igihe bakundana.
Ku wa 24 Ukuboza ni bwo Uwayezu yasabye akanakwa Isaro mu birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Uwayezu François Régis yashyingiranywe imbere y’Imana na Isaro Sonia muri Lycée Notre Dame de Citeaux,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021,

Nubwo batakoze imihango yo kwiyakira kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego,aba bombi bishimiye kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’igihe bakundana.

Ku wa 24 Ukuboza ni bwo Uwayezu yasabye akanakwa Isaro mu birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, General Kabarebe James n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise.

Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza ku wa 12 Nzeri 2021, ubwo Uwayezu yasezeraga ku mpamvu ze bwite mu gihe undi asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Uwayezu yakoze muri FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018. Akazi k’Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w’iri Shyirahamwe.

Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu yahoze ari Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa