skol
fortebet

Yabonye umusore umukunda nyuma y’igihe atotezwa na se amuziza kuvukana ubumuga

Yanditswe: Friday 12, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wakuze atotezwa kandi agatukwa n’abantu benshi barimo na se wamubyaye, wavuze ko atazigera abona umugabo kubera ubugufi bwe bukabije,yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore umukunda by’ukuri.

Sponsored Ad

Uwiringiyimana Odette, ufite imyaka 26, yavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije bituma atotezwa n’abandi bana bamwitaga amazina atandukanye yo kumutesha agaciro.

Ibintu byarushijeho kuba bibi,ubwo se yamutoteza cyane akamubwira ko atazigera agira umukunzi wo kumurongora kubera ubugufi bwe.

Odette wavutse mu 1995 se yanze kumwohereza ku ishuri kuko nta cyizere yari amufitiye. Buri munsi yamufungiranaga mu cyumba cye ngo ntasohoke kugeza ubwo nyina n’abavandimwe be baje kumushakira telefoni ahamagara ubuyobozi buramutabara.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwategetse se w’uyu mukobwa kureka kumuhohotera nubwo na nubu atigeze ahinduka.

Uyu mukobwa yabwiye Afrimax TV dukesha iyi nkuru ko kera yajyaga yiheba akabaza Imana impamvu yatumye avukana ubwo bumuga ariko ngo ubu abona abari hasi ye bikamutera kuyishima.

Ku bw’amahirwe, Odette yabonye abagiraneza bamujyana mu ishuri ry’imyuga aho yize kuboha. Yahawe imashini yo kuboha yamufashije kubona amafaranga yo kwitunga no gutunga abo bavukana cyane ko se yabataye.

Ubu arasaba ubufasha bwo kubona imashini nshya, kuko iyo yakoreshaga yangiritse cyane.

Igishimishije kurushaho, uyu mukobwa yabonye umukunzi witwa Dushirimana Celestin wamukunze kandi wifuza kumurongora.

Yagize ati Ntuye hafi y’iwabo ariko n’umukobwa nkunda cyane.Bitewe nuko iwabo bamufata njyewe nk’umuturanyi we ndamukunda cyane.Iyo agenda tuba tumubona,tukamuba hafi kandi tumufata nk’undi muntu usanzwe."

Odette yavuze ko uyu musore amukunda cyane ndetse ngo yatandukanye na benshi bavugaga ko atazigera abona umugabo.

Aba bombi ngo biyemeje gushinga urugo bakagira umuryango hamwe bakabana ubuzima bwose busigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa