skol
fortebet

Abakristu gatorika bakoraniye i Kibeho kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, hizihizwa umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Birira Mariya.

Sponsored Ad

Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, hizihizwa umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Birira Mariya.

Aha abakirisitu Gatolika bakunze guhurira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bagafatanya gusenga bari ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.

No kuri iyi ncuro niko biri bugende, aho guhera mu mpera z’icyumweru dusoje , abakristu gatorika baturutse imihanda yose mu gihugu imbere no hanze batangiye urugendo berekeza Ahiswe ku butaka butagatifu I Kibeho aho Bikiramariya yabonekeye.

Ni urugendo abarukora bavuga ko rubafasha byinshi haba mu gusaba imbabazi no kubabarirwa ibyaha, gusubizwa ibibazo byo mu buzima busanzwe binyuze ku mubyeyi Bikiramariya biyambaza.

Hari abahitamo gukora ibirometero n’ibirometero n’amaguru mu minsi byibura 3 mbere y’uko umunsi nyirizina ugera, nko kwibabaza no kwifatanya n’Umubyeyi Bikiramariya wababaye ubwo Yezu umwana we yabambwaga ku musaraba.

Uyu munsi urizihizwa kuri uyu wambere, tariki ya 15 Kanama 2022, ariko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru hatangiye igitaramo kiwubanziriza.

Iki gitaramo cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan; Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel n’abandi.nk’uko Igihe cyabyanditse.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyaruguru avuga ko abanyamahanga batangiye kuhagera ku wa Kane, tariki ya 11 Kanama 2022, kugira ngo bitegure neza uyu munsi.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya Kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanywe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.

Uyu munsi usanzwe witabirwa n’Abakirisitu Gatolika barenga ibihumbi 50 baturuka imihanda yose.

Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro zirenze imwe na Bikira Mariya.

Abari kuhagera bari no kujya kuvoma amazi y’isoko ya Bikira Mariya, iri mu kabande ka Kibeho hagati y’imisozi ibiri.

Hari hashize imyaka ibiri Asomusiyo itizihizwa neza kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kubatuye Ikibeho uyu munsi baba bawutegereje n’amatsiko menshi. Kimwe nabawitabira , baba biteze ko bari bubone igitangaza kidasanzwe cy’umubyeyi Bikiramariya nkuko byagiye bigenda mu myaka yatambutse.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa