skol
fortebet

ADEPR: Abasuuye muri gereza abapasiteri n’abafitanye isano nabo baratabaza

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu bakozi ba Dove Hotel ya ADEPR iri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali bakomeje kumvikana mu ijwi rirenga bavuga ko Ubuyobozi bushya bukomeje kubatoteza umunsi ku wundi, ngo babwirwa y’uko bazirukanwa bidateye kabiri.
Ubu buyobozi bubwira abo bakozi ko bafite amakuru y’uko bagiye basuura abayobozi ba ADEPR bari bafunzwe [barimo Bishop Tom na Bishop Jean n’abandi..] kandi ko uko baje mu kazi bizwi ndetse n’amasano bafitanye n’abo bayobozi azwi.
Aba bakozi bavuze bashije amanga ko ubuyobozi (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bakozi ba Dove Hotel ya ADEPR iri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali bakomeje kumvikana mu ijwi rirenga bavuga ko Ubuyobozi bushya bukomeje kubatoteza umunsi ku wundi, ngo babwirwa y’uko bazirukanwa bidateye kabiri.

Ubu buyobozi bubwira abo bakozi ko bafite amakuru y’uko bagiye basuura abayobozi ba ADEPR bari bafunzwe [barimo Bishop Tom na Bishop Jean n’abandi..] kandi ko uko baje mu kazi bizwi ndetse n’amasano bafitanye n’abo bayobozi azwi.

Aba bakozi bavuze bashije amanga ko ubuyobozi bwamaze gukora ilisiti iriho abantu bose bagiye gusuura abari abayobozi ba ADEPR bafunzwe bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero.

Bamwe muri aba bakozi batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuze ko ngo kugira ngo ubuyobozi bubikize neza nk’uko babibwiwe mu nama ngo buri gutanga kontaro y’amezi 3 gusa mu gihe bo bamaze hafi umwaka bakora kugira ngo muri ayo mezi atatu buzabe bwamaze kwirukana mu kazi abo badashaka.

Umwe ati’’Ibyo tubwirwa mu nama ni uko umuyobozi yaje akavuga ngo tugiye kubasinyisha Kontaro y’amezi atatu ariko Kontaro ifite kurangira ihitanye benshi.Guhitana benshi byo byaba bishatse kuvuga iki ?’’

Uyu mukozi yibaza ukuntu umuyobozi agera mu kazi agamije guhitana abantu aho guhitamo agendeye ku kazi bakora cyangwa se icyo bashinzwe.

Iki kibazo cyo gutanga Kontaro y’amezi atatu ku bantu basanzwe mu kazi kiri mu byirukanishije Umukozi wahoze ushinzwe ibikorwa by’iyi Hotel (Manager) hamwe n’uwari ushinzwe Imari (Finance).

Aba bombi birukanywe nyuma yo guhura n’amananiza mu kazi basanze anyuranyije n’amategeko kandi nabo bakomeje gushimangira ko itotezwa rishingiye ku masano rigaragara muri iyi Hotel.

James Kalisa wari ushinzwe Imari muri iyi Hotel yatangaje ko kuvangura ari ibintu biri muri ADEPR aho avuga ko we na Manager bakomeje kubuzwa amahwemo basiragizwa ari nako babazwa ibijyanye n’umubare w’abakozi.

Ubwa mbere basabwe kugabanya abakozi bavuga ko batabishobora, ubwa kabiri basabwe kugabanya imishahara y’abakozi nabwo bavuga ko bitari mu nshingano zabo. ati’’Umuntu araguha Kontaro(Contract) y’amezi atatu mu buhe buryo wari umaze umwaka ukora ,amategeko akwemerera ko uri umukozi uzwi none urasinya kontaro y’amezi atatu .Ese ni ubuhe bwoko bwa kontaro ?’

Kalisa yeruye avuga ko bamwe mu bakozi ba Dove Hotel babwirwa y’uko abagiye gusuura abari abayobozi ba ADEPR bafunzwe bazwi kandi ko ibyabo bizarangira vuba.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa Dove Hotel ya ADEPR,Dusingizimana Gratien ari nawe ushyirwa mu majwi mu gutoteza aba bakozi yahakanye aya makuru avuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kuburyo ntawukwiye kubuza undi gusuura inshuti ye cyangwa se uwo baziranye muri gereza.

Aganira na Radio/TV1 dukesha iyi nkuru,Dusingizimana yavuze ko nta muntu ushobora kuzira y’uko afitanye isano na mugenzi we wakoze amakosa kuko icyaha arigatozi.Yavuze ko icyo bareba nk’abayobozi ari umusaruro w’umukozi kandi ngo nihabaho gutanga akazi bazakoreshwa ipiganwa utsinda ahabwe umwanya.

Yakomeje avuga ko buri mukozi ari mu mwanya we hagendewe kubyo yize.

Icyifuzo cy’abakozi, basabye ubuyobozi bwa ADEPR gutanga kontaro ntacyo bagendeyeho aho kubanza kwitwazwa ko hari abasuuye abandi muri gereza cyangwa se kuvuga ko hari abafitanye isano n’abayobozi bafunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa