skol
fortebet

Benshi banyweye inzoga ngo nahiritswe, Imana ingarura ku buyobozi-Nkurunziza

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2017

Sponsored Ad

Avuga mu rurimi rw’ikirundi,amashyi y’urufashya, anyuzamo agakubita agatwenge,….Ishimwe ku Mana isumba byose,avuga yitsa ubundi akaruhuka bikubiye mu bwirwaruhame y’iminota 9 n’amasegonda 32 yashyizwe kuri konti ya Youtube y’uwitwa Mulindahabi Jean Claude.
Kuri Noheli y’uyu mwaka wa 2017 Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi ni umwe mu batanze ubuhamya bukomeye bwatanze ishusho y’uburyo iyo umuntu yizeye Imana ntaho itamukura; abandusha gusoma Bibiliya yahumetswe n’Imana bajya batebya bavuga ko (...)

Sponsored Ad

Avuga mu rurimi rw’ikirundi,amashyi y’urufashya, anyuzamo agakubita agatwenge,….Ishimwe ku Mana isumba byose,avuga yitsa ubundi akaruhuka bikubiye mu bwirwaruhame y’iminota 9 n’amasegonda 32 yashyizwe kuri konti ya Youtube y’uwitwa Mulindahabi Jean Claude.

Kuri Noheli y’uyu mwaka wa 2017 Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi ni umwe mu batanze ubuhamya bukomeye bwatanze ishusho y’uburyo iyo umuntu yizeye Imana ntaho itamukura; abandusha gusoma Bibiliya yahumetswe n’Imana bajya batebya bavuga ko iyo Imana igucyerereje iguteregera indege; hari n’abavuga ko Shitani igucira ijipo,Imana ikudodera ikanzu y’amasaro.

Byinshi bigenda bivuga mu rwego rwo kwerekana ko Imana ikora kandi ntiyo itinze iba itibagiwe isezerano mwagiranye.Ubwo yari mu itorero rye mu mujyi wa Bujumbura, Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatanze ubuhamya bw’ukuntu yapfubije coup d’Etat yari igiye kumuvana ku butegetsi muri Gicurasi 2015. Anasobanura ibanga yakoresheje n’uburyo yayipfubije kandi yari igiye kuba ari hanze mu mahanga.

Mu ijambo rye yagarutse cyane ku gushima Imana avuga ko ariyo yamusubije ku buyobozi yari yambuwe mu gihe kitageze ku masaha 48.Yavuze ko yagiye mu nama ihuza abakuru b’ ibihugu b’ Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba, mu nzozi ze yabonye ihirikwa ry’ubutegetsi bwe.

Yatangiye agira ati “Ku itariki 13 Gicurasi 2017, numvise bambwira ko ibintu bihindutse mpita mpaguruka ngana i Dar-Es –Salaam nta muntu ubizi, gusa natangaye ngeze aho muri Tanzaniya, nahasanze abantu batari batumiwe (bamurwanya).”

Yakubise agatwenge maze avuga ko abo bari kumwe (Protocol) bamugejejeho inkuru y’uko yahiritswe ku ngoma arabaseka bikomeye batungurwa no kubona ntacyo bimubwiye.Narabasubije ngo “Ubu nibwo mukibimenya? Ibi byabaye kera cyane”.Aha yashakaga kubabwira y’uko yavuye iwe abizi neza.

Uyu mukuru w’igihugu udakozwa ibyo kwambara kaluvati akomeza avuga ko ako kanya yahise yinjira mu rugamba rw’inzira ebyiri;iyo gupfa no gukira.Ngo ibye byose n’imihangayiko yanze ko bimutwara wenyine abiharira Imana ubundi atangira gusenga ubutitsa ‘uno munsi bimenyekane ko ndi umusabyi wawe Mana.’

Amashyi kaci kaci….Yari avuze ko yageze mu ndege ari kumwe n’abamurinda abasaba ko bamuha Bibiliya agatangira gusenga ariko ngo Protocol yamubwiye ko bayibagiriwe muri Tanzania.Ngo hashize iminota 40 bari mu kirere amakuru yamugezeho amubwira ko abari bafashe ubutegetsi bahunze ‘murumva ukuntu Imana ikora’.

Ngo yasubiye inyuma ajya gufata Bibiliya ndetse atangira gusengera abasirikare na polisi nyuma y’uko ikibuga cy’indege cyari cyafashwe.Agira ati “Imana ikoresha abasirikare n’ abapolisi kuko ibafitiye amabanga akomeye cyane mu kurinda igihugu”.

Ku bijyanye n’uko byagenze kugirango agaruka mu gihugu yavuze ko ari ibanga atavugira mu ruhame kuko ari isezerano yagiranye n’Imana.Ati” Uburyo nongeye kugaruka ku butegetsi ni ibanga rikomeye hagati yanjye n’ Imana kuko namwe murabizi ko aribwo bwa mbere bibaye ku Isi”.

Arakomeza, ati “ Imana yankoreye ibikomeye, ndibuka uburyo abatari bacye kandi nagiye ntera inkunga, bakimara kumva ko bankoreye coup-d’ Etat batangiye gukora iminsi mikuru banywa amayoga, bariyongeza barasinda ariko ntibwacyeye kabiri kuko bakangutse basanga bangezeho babura aho bacikira”.

Perezida Pierre Nkurunziza yasoje avuga ko Shitani yashakaga y’uko mu gihugu cy’u Burundi hameneka amaraso ariko ngo Imana yaranesheje.Ngo yageze mu rugo atangira kwambara imyenda isanzwe kugirango yiyoberanye ariko ngo amahoro yaragarutse mu gihugu.

Nkurunziza n’umugore we bakunze kujya mu rusengero kenshi

Ibitekerezo

  • Ariko ubeshya nk’inzozi! Ngo"Uyu mukuru w’igihugu udakozwa ibyo kwambara kaluvati"!Nonese hariya yambaye isogisi mu ijosi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa