skol
fortebet

Bishop Harerimana yashimye Imana kubera ibitangaza yakoze mu masengesho y’iminsi 40

Yanditswe: Monday 27, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bishop Harerimana Jean Bosco yanyuzwe n’umusaruro wavuye mu masengesho y’iminsi 40, itorero rye Zeraphath Holy Church ryakoze mu gusengera kurushaho kugira ububyutse no kwegera Imana.
Aya masengesho y’iminsi 40 yabaye kuva ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 22 Nzeri 2021. Yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi barimo abayakurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’abateraniye mu rusengero rwa Seraphath ruri i Remera.
Abayitabiriye bagaburiwe ijambo ry’Imana na Bishop Harerimana Jean Bosco (...)

Sponsored Ad

Bishop Harerimana Jean Bosco yanyuzwe n’umusaruro wavuye mu masengesho y’iminsi 40, itorero rye Zeraphath Holy Church ryakoze mu gusengera kurushaho kugira ububyutse no kwegera Imana.

Aya masengesho y’iminsi 40 yabaye kuva ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 22 Nzeri 2021. Yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi barimo abayakurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’abateraniye mu rusengero rwa Seraphath ruri i Remera.

Abayitabiriye bagaburiwe ijambo ry’Imana na Bishop Harerimana Jean Bosco n’abandi bavugabutumwa barimo Kalisa Fred wo muri ADEPR na Bishop Marc Ziharirwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Alice Big Tony, Aimé Frank na Aline Gahongayire waririmbye ubwo yasozwaga ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2021.

Aya masengesho yakozwe mu ntego igusha ku kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka no gukangurira abantu kugana inzira y’agakiza.

Aline Gahongayire yavuze ko yanyuzwe no kuba ari mu bahanzi bitabiriye aya masengesho.

Ati “Nabonye ari Ubuntu bw’Imana gutoranywa kwitabira amasengesho no kuririmbana n’abera. Twari tumaze igihe tutabwiriza, nashimye uko abantu bari banyotewe no kuramya no guhimbaza Imana.”

“Nanjye narahembutse, numva navuga ko bitangiye kuza. Numvise bimpaye izindi mbaraga. Ndumva ntafite ubwoba, Imana iri kweyura COVID-19, ubu ndumva niteguye kongera gutaramana n’abakunzi b’ibihangano byanjye.’’

Gahongayire uri mu bahanzikazi bahimbaza Imana bazwi mu gitaramo gisoza aya masengesho, yifashishije ibihangano birimo “Ndanyuzwe”, “Iyabivuze”, “Izindi mbaraga”, “Nta banga” n’izindi.

Umuvugabutumwa Kalisa Fred we ku munsi yigishijeho yasobanuye ku ijambo riri mu Abami 1:17, avuga ku cyo Imana yateganyirije abayizera.

Yakomeje ati “Nigishije ko Imana hari igihe uburira hamwe ariko yarateguye akandi gasozi uzaboneraho ihumure. Inzira z’Imana ni nyinshi kandi ntiwamenya izo ikoresha gusa ubona ubutabazi kuko ari Imana yo kwizerwa.’’

Umusaruro w’amasengesho y’iminsi 40 wabaye mwiza

Aya masengesho yari afite intego ivuga iti “Ni iki wabibye?” Asobanura ko iyo ubibye neza, usarura neza, wabiba nabi ugasarura nabi.

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuze ko mu minsi 40 habayeho gusengera ibyifuzo bitandukanye, gusengera abarwayi, no gukora deliverance.

Yagize ati “Twabonye Imana ikiza abantu, twabonye abantu bakira agakiza.’’

Aya masengesho yanyuze ku mbuga nkoranyambaga za Zeraphath Holy Church, Zoom, TV1 n’indi miyoboro itandukanye.

Bishop Harerimana avuga ko mu minsi 40, yabonesheje amaso ye ibitangaza bikoreka.

Ati “Hari abakize, bari baravunitse, hari n’abari biteguye ko bagomba gupfa ariko bakize. Abakiriye agakiza twabonye abarenga 100, hari n’abandi bakakiriye ku ikoranabuhanga utamenya.”

“Abakize bo ni benshi, ntiwahita umenya imibare. Harimo n’abari bagiye bagira ibibazo byo kudasama, baduhaye ubutumwa, ubwo dutegereje igitangaza cy’Imana.’’

Amasengesho y’iminsi 40 yakozwe hagamijwe kongera gushaka ububyutse by’umwihariko mu gihe nk’iki ibyiringiro byatakaye.

Ati “Kwari ukugira ngo twongere tubone ububyutse, twari tumaze igihe muri Guma mu rugo, twatangaga ihumure ko ubuzima bugikomeza.’’

Ubutumwa bwo guhashya COVID-19 bwaratanzwe

Nubwo yari amasengesho ariko abayitabiriye bahabwaga mu buryo buhoraho ubutumwa bwo kwirinda COVID-19.

Bishop Harerimana agira ati “Twakanguriye abantu kwikingiza, twe ntituvuga ko urukingo atari rwiza. Intego yo kuvuga ngo ni ‘iki wabibye?’ harimo no kugira imibanire myiza n’abandi kandi ibyo bigendana no kwirinda kubanduza mu kubahiriza ingamba ariko no kwikingiza COVID-19.’’

Yasobanuye ko aho Isi igeze bikwiye ko abantu bongera kugirira Imana icyizere kuko n’abayikorera by’ukuri bahari.

Ati “Dukeneye kongera kwizera Imana, Abanyarwanda bakomeretse bumve ko niba barakomeretse, ni abantu babakomerekeje ariko Imana yo iracyahari kandi irakora.’’

Zeraphath Holy Church ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu; ifite n’ishami ryayo i Remera mu Mujyi wa Kigali; Umuyobozi w’iri torero Bishop Harerimana Jean Bosco asanzwe akoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gusengera abafite ibibazo by’ingutu.




Bishop Harerimana Jean Bosco yishimiye imirimo y’Imana mu masengesho y’Iminsi 40 yaririmbyemo umuramyi Aline Gahongayire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa