skol
fortebet

Bishop Rugagi yahawe impano y’imodoka -AMAFOTO

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Umushumba mukuru w’Itorero Abacunguwe ( Redeemed Gospel Church ) mu Rwanda Bishop Rugagi Innocent yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Benz Classic C220 mbere y’uko agaruka mu Rwanda
Ikinyamakuru cy’Itorero Abacunguwe gitangaza ko Bishop Rugagi Innocent yakiriwe n’abantu benshi cyane baturutse imigi itandukanye ku munsi wa Kabiri w’iki giterane kiri kubera mu Itorero ryitwa MICA riyobowe na Bishop David mu mugi wa Brussels.
Ubwo Bishop Rugagi Innocent yari ashoje ubuhanuzi ndetse no (...)

Sponsored Ad

Umushumba mukuru w’Itorero Abacunguwe ( Redeemed Gospel Church ) mu Rwanda Bishop Rugagi Innocent yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Benz Classic C220 mbere y’uko agaruka mu Rwanda

Ikinyamakuru cy’Itorero Abacunguwe gitangaza ko Bishop Rugagi Innocent yakiriwe n’abantu benshi cyane baturutse imigi itandukanye ku munsi wa Kabiri w’iki giterane kiri kubera mu Itorero ryitwa MICA riyobowe na Bishop David mu mugi wa Brussels.

Ubwo Bishop Rugagi Innocent yari ashoje ubuhanuzi ndetse no gufasha abantu batandukanye, Bishop David yarahagurutse anezerewe cyane ashimira Bishop Rugagi Innocent, hanyuma amuha impano y’imodoka yo mubwoko bwa Benze Classic C220.

Tubibutse ko Imana ishumbushije Bishop Rugagi imodoka ubwo nawe mu mezi make ashize yatanze imodoka yo mu bwoko bwa jipe MONTERO V6 iri mu bwoko bwa MITSUBISISHI. , yari asanzwe agendamo mbere y’uko agura Ronger Rover ubu ariyo arikugendamo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2017 Bishop Rugagi Innocent nibwo yasesekaye ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, ubwo yaraturutse ku mugabane w’Uburayi yaramaze iminsi mu rugendo rw’ivugabutumwa.Akaba yahageze ku isaha ya 00h;30
REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa