skol
fortebet

Bishop Rugagi yakomoje ku mbaraga za Satani bivugwa ko akoresha yakuye muri Nigeria

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Bishop Rugagi Innocent si ubwa mbere si n’ubwa kabiri avuga ku bantu bavuga ko akoreshwa n’imbaraga za sekibi,ndetse bakavuga ko imbaraga zimukoresha ibitangaza yazihashye mu gihugu cya Nigeria.
Bishop Rugagi Innocent ubwo ejo ku Cyumweru yari mu Iteraniro yagarutse kuri aba bantu bavuga akoreshwa na Satani.
Ati: ” Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi shitani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo ikabaha ibisubizo, (...)

Sponsored Ad

Bishop Rugagi Innocent si ubwa mbere si n’ubwa kabiri avuga ku bantu bavuga ko akoreshwa n’imbaraga za sekibi,ndetse bakavuga ko imbaraga zimukoresha ibitangaza yazihashye mu gihugu cya Nigeria.

Bishop Rugagi Innocent ubwo ejo ku Cyumweru yari mu Iteraniro yagarutse kuri aba bantu bavuga akoreshwa na Satani.

Ati: ” Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi shitani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo ikabaha ibisubizo, ababuze ubwishyu ikabishyurira, ababuze urubyaro ikabaha kubyara, abafite ubumuga bakagenda imbago n’utugare bakabita,…. Iyo ntiyaba ari satani ndabarahiye.

Abandi bati imbaraga azihahira muri Nigeria, sawa. Niba muri Nigeria haba imbaraga zibohora abantu nka zino zibohora abantu sawa, n’abandi bajyayo, abantu b’Imana bakagubwa neza ndetse bakihana bagahindukirira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo.”

Bishop Rugagi yavuze ko ubu agiye gukora umurimo w’Imana mu buryo burambuye kuko ubu afite aho akorera hisanzuye.

Ati: ” Ubu ntabwo ari nka byabindi nabaga nfite iminota ibariye, hoya ubu Televisiyo n’iyacu( TV7) Nzajya nkora umwanya munini ushoboka nfashe n’abantu benshi bihagije. Hanyuma abantu bazamenya ugukora kw’Imana bagutandukanye n’ugukora kwa satani.

Bishop yashoje avuga ko n’Ibitarakorwa ubu biri hafi gukorwa kugira ngo abantu bose basobanukirwe ko mu Rwanda hari umuhanuzi nyawe, kandi woherejwe n’Imana. Ati:” Mucunge kidogo( mutegereze gato)”

ABACUNGUWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa