skol
fortebet

Gitwaza ngo yahishuriwe icyo u Rwanda ruzamarira Afurika

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Intumwa y’ Imana Dr Paul Gitwaza Zion Temple ku Isi yatangaje ko Imana yamuhishuriye ko u Rwanda ruzaba icyitegererezo cy’ Afurika mu myumvire n’ imikorere.
Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga mu muhango wo gusoza igiterane ‘Africa Haguruka’.
Yagize ati “Kuri twebwe u Rwanda ni ingobyi izabyara Afurika niko Imana yatubwiye. U Rwanda ruzayibera icyitegererezo mu mikorere n’imivugire. Abanyafurika bamaze imyaka isaga 50 bavuga imbwirwaruhame nziza ariko nta bikorwa bafite. U Rwanda (...)

Sponsored Ad

Intumwa y’ Imana Dr Paul Gitwaza Zion Temple ku Isi yatangaje ko Imana yamuhishuriye ko u Rwanda ruzaba icyitegererezo cy’ Afurika mu myumvire n’ imikorere.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga mu muhango wo gusoza igiterane ‘Africa Haguruka’.

Yagize ati “Kuri twebwe u Rwanda ni ingobyi izabyara Afurika niko Imana yatubwiye. U Rwanda ruzayibera icyitegererezo mu mikorere n’imivugire. Abanyafurika bamaze imyaka isaga 50 bavuga imbwirwaruhame nziza ariko nta bikorwa bafite. U Rwanda nyuma y’imyaka 23 ruvuye mu bibazo bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo bavuze barabikoze. Afurika ikeneye abo ireberaho kugira ngo ikore."

Yakomeje agira ati "U Rwanda ni kimwe mu bihugu bivuga kandi bigakora, ikeneye kuza kutwigiraho. Ibi turabibona ari ubuhanuzi bwuzuye kandi ni Imana yabikoze. Mu gihe gito Afurika iratangira gukora yuzuye imbaraga z’Imana kandi bakora nkuko natwe dukora. Ni nacyo cyatumye Africa Haguruka ibera mu Rwanda kugira ngo n’abandi bandure indwara nziza.”

Igiterane Afurika Haguruka kibaye ku nshuro ya 18 kuva mu 2000, ubwo Gitwaza yagiraga iyerekwa ryo guhembura umugabane binyuze mu kuwushyira mu maboko y’Imana yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abavugabutumwa n’abakozi b’Imana baturutse mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba no mu Majyepfo n’ibindi byo hanze ya Afurika nka Amerika, u Butaliyani, Israel, u Busuwisi, u Bubiligi, u Bufaransa, Canada n’ibindi.

Igihe dukesha iyi nkuru cyatangaje ko kimwe no mu myaka yabanje, ‘Afurika Haguruka’ yasojwe mu bihe bidasanzwe byo gusaba kubana n’Imana muri gahunda zose, Apôtre Dr Paul Gitwaza asabira abarenga ibihumbi 12 bayitabiriye kubona impinduka mu buzima bwabo, ubw’igihugu n’umugabane wa Afurika.

Akomoza ku kuba igiterane cy’ububyutse cyaratangiriye mu Rwanda bivuye ku mutima w’abanyotewe impinduka ndetse n’igihugu kikaba kigirirwa icyizere cyo kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye bishingiye ku buhanuzi bw’uko u Rwanda ruzaba ingobyi za Afurika.

Yagize ati “Kuri twebwe u Rwanda ni ingobyi izabyara Afurika niko Imana yatubwiye. U Rwanda ruzayibera icyitegererezo mu mikorere n’imivugire. Abanyafurika bamaze imyaka isaga 50 bavuga imbwirwaruhame nziza ariko nta bikorwa bafite. U Rwanda nyuma y’imyaka 23 ruvuye mu bibazo bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo bavuze barabikoze. Afurika ikeneye abo ireberaho kugira ngo ikore."

Yakomeje agira ati " U Rwanda ni kimwe mu bihugu bivuga kandi bigakora, ikeneye kuza kutwigiraho. Ibi turabibona ari ubuhanuzi bwuzuye kandi ni Imana yabikoze. Mu gihe gito Afurika iratangira gukora yuzuye imbaraga z’Imana kandi bakora nkuko natwe dukora. Ni nacyo cyatumye Africa Haguruka ibera mu Rwanda kugira ngo n’abandi bandure indwara nziza.”

Iki giterane cyari gifite insanganyamatsiko igaragara mu gitabo cya Yosuwa 7:10, hagira hati "Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati Byuka (Afurika Byuka), ni iki gitumye ugwa wubamye?”
Ashingiye kuri aya magambo, Gitwaza yagaragaje uko Afurika yaguye mu maboko y’abatifuza ko itera imbere.
Yagize ati “Afurika yaryamye mu buryo budahesheje Imana icyubahiro aho iboshywe n’ingoyi, ibaswe n’ibibazo by’abandi n’ibyayo bituma igwa yubamye. Afurika ni umutsima watemaguwe n’abanyembaraga, abo nta cyaba batabyemeye. Dusa n’abaryamye dusinzirira mu maboko yabo. Afurika imeze nk’iziritse itegereje kuzapfa umunsi umwe.”

Gitwaza washimangiye ko ibi bibazo Afurika izabikurwamo no gusenga yavuze ko igihe kigeze ngo abakobwa n’abahungu bahaguruke ndetse n’itorero rifate iya mbere mu guhindura no kubyutsa umugabane.

Yagize ati “Kubyuka kwa Afurika bizava mu kumva ijwi ry’Imana. Itorero niryo rifite imbaraga zimenagura ibyo bihome. Yesu ushobora byose ni we wadukura ku ngoyi turiho yo guhora dukandamizwa.”

Mu isozwa rya Africa Haguruka u Rwanda rwaragijwe Imana mu bihe by’amatora
Mu gusengera amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, Gitwaza yavuze ko Abanyarwanda bifuza umuyobozi ufite icyerekezo uganisha u Rwanda aheza.

Yagize ati “Ntitwifuza kuzongera kubona igihugu kimanuka hasi, turasaba Imana iduhe umuyobozi ufite icyerecyezo, ukomeza kuzamura igihugu. Abanyarwanda ntibazatore mu marangamutima bazatoreshe ubwenge bw’Imana bareba aho tuvuye n’aho tugana. Tuzaba duhitamo ahazaza h’u Rwanda. Mureke tube abantu bazima batinya Imana tuzayisabe izaduhe umuyobozi uyivuye ku mutima. Ni ibihe bikomeye kuko hari igihe Satani aza mu mitima y’abantu akabakoresha ibitari byo ariko ni n’ibihe byiza iyo abantu bakoranye n’Imana bakongera gutegura ahazaza.”

Abanyamahanga bitabiriye igiterane bateruye mu isengesho basabira Abanyarwanda ko Imana izabaha umuyobozi umeze nka Yesu waje gushaka abazimiye, akabakorera bikanamutwara ubuzima bwe, uzatuma Afurika ihaguruka ndetse u Rwanda rugakomeza guha intumbero nshya umugabane kugira ngo izina ry’Imana rikomeze guhabwa icyubahiro.

Nyuma y’iri sengesho, Gitwaza yashimye Imana agira ati “Ndabona u Rwanda ruhawe umugisha, duhawe umuyobozi ufite iyerekwa, ukunda abaturage, uca akajagari no kurwanya ruswa.”

Africa Haguruka yatangijwe muri Ethiopia mu 2006, igiye no kwagurirwa muri Botswana na Kenya m u mugambi uhuriweho wo kurushaho kwigisha abantu iby’inyigisho zihindura umugabane.

Africa Haguruka yubakiye ku ngingo zirindwi z’ingenzi z’ubuzima zirimo Ubuyobozi, Umurimo w’Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro ari nazo abayitabiriye bahuguriwemo n’impuguke zitandukanye.
Africa Haguruka ku nshuro ya 19 iteganyijwe kuzaba hagati ya tariki ya 8 n’iya 15 Nyakanga 2018.

Ibitekerezo

  • Ariko nta kuntu mwatandukanya iby’Imana n’ibya politics, mukaturinda izo stories z’abisi biyita intumwa z’Imana? Imana se mwahuriye he wa mugabo we ko mwese twabavumbuye!

    Ariko uretse kubeshya ngo babone amaronko ntago africa irahagarara ngo yeme ko bahora abanyedini namatorero bayihaguruysa .ese iba iryamye cyangwa iba yicaye gusa africa bayigize nkumwana wavutse utuzuye bahagurutsa nuko akongera akagwa nyine kuko atuzuye bajye bareka kudusebya badusebereza umugabane wacu , ahubwo nibahagurutse abizera babo ariko si twese nkabanyafrika

    Gitwaza rwose iyo ni imitwe. Ubuhanuzi uvuga simbubona kuko ibyo uvuga ni ibigaragarira buri wese ubona icyerekezo cy’u Rwanda no kugishyira mu ngiro. Ibindi bihugu bimwe bitangiye gukanguka no gukurikira urugero rwiza rw’u Rwanda. Kandi tutiyibagiza ko natwe urugendo ni rurerure utongeyeho n’abatujomba ibihato batatwifuriza ineza.

    Uyu yagiye areka imitwe!

    Andika umunyamitwe

    Ubuhanuzi ni impano itangwa n’Imana ikayiha uwo ishatse. Gitwaza akuruza abantu akarimi keza, akababeshya ahanura nyamara ni umuhanuzi w’ibinyoma.
    Isaiah 8:20 To the law and to the testimony! If they do not speak according to this word (the Bible), it is because there is no light in them.
    Jeremiah 23:16, 21 Thus says the Lord of hosts:"Do not listen to the words of the prophets who prophesy to you. They make you worthless; they speak a vision of their own heart, not from the mouth of the Lord...
    I have not sent these prophets, yet they ran. I have spoken to them, yet they prophesied..."
    Mumbabarire kuba mbahaye aya masomo mu Kingereza bitewe nuko ahomba nta Bibiliya Yera mfite. Yesu yaburiye abayoboke be bo mu minsi y’imperuka ko bazirinda abahanuzi b’ibinyoma bazaduka. Ntagushidikanya Apotre Gitwaza nubwo yatwzye abantu imitima ni umwe wo muri bo. Reka tujye mu ijambo ry’Imana abariryo dushingiraho kwizera kwacu aho kugushingira ku ka karimi keza ka bamwe bakurikiranye inyungu zabo( amafaranga n’ibyubahiro).

    Reka nunganire abandi bantu banditse hano kuli GITWAZA.Igihe mu Rwanda hali amatora muli 2003,Gitwaza yigishije abantu kuli Radio na TV,avuga ko Maliya na Yozefu bagiye I Bethlehem bagiye GUTORA.Nyamara bali bagiye kwibaruza nkuko tubisoma muli Luka 2:1-5.Muli 2013,Gitwaza yongeye kubwira abantu buzuye Stade Amahoro yuko imana itajya yica abantu.Nyamara Bible itanga ingero nyinshi z’abantu imana yishe kubera kwanga kuyumvira.Muzi ibyabaye ku gihe cya NOWA,kimwe n’ibyabereye Sodomu na Gomora.Muli Yeremiya 25:33,havuga ko,ku Munsi w’Imperuka,imana izica abantu bose banga kuyumvira.Mu minsi yashize,GITWAZA yongeye kubeshya abantu ko Ukwezi n’Izuba bizijima.Nyamara ntibyabaye.Mu byukuri bene aba ni Ifaranga baba bishakira.

    Ntamaboko mabi africa irimo arenze aba bakoroni babanyamadini nka gitwaza?? nigute ufata uwo muzimu yosuwa ukamugereranya na africa??? africa yatera imbere gute wigisha abantu ko gusenga, kuramya, gufatira urugero ku bapfu bo mu burasirazuba bwo hagati.. naho ubwaho hahora ubwicanyi bwahashinze imizi??? igihe hatakara amafaranga atabarika hubakwa insengera zimitamenywa, hagurwa ibinyuguri, imizindaro, inanga byo kwigisha imico gakondo yabandi nyamara bene wacu ntaho kuba bagira, babuze ibibatunga???
    Abanyafurika ntibako ingendo zo gusura inganda cg ibigo byikoranabuhanga arko batanga amafaranga atabarika bajya i maka mu mitambagiro, abandi bajya ngo gusura ubutaka bwera muri za israel.. ugasanga usize Nyabarongo yacu nziza arko ukajya kujabikwa ngo muri yorodani...

    ariko gitwaza mumushakaho iki? yaba abeshya cg atabeshya burivi rizipfukamira ,ni muca imanza Imana izakora iki kuri wamunsi?muba mucumura gusa kandi we yigaramiye

    ntawanezeza abantu ark mwese mutuze dutegereze gukora kw’imana

    Sodoma na Gomora byari imigi myiza, kandi nabo bari bafite icyerekezo cyiza n’ingamba za vision zihamye. nyamara bari impumyi kuko n’ubwo bateganyirizaga imbere yabo, ntabwo baharebaga. Ntabwo bari bazi ko Imana yasenya ibyo bari bubakiyeho byose kubera ibyaha bata

    kugira ngo u Rwanda rugire iterambere rirambye, bisaba ko Perezida n’abo batayije baba aba mbere mu kurwanya ibyaha cyane ibitukisha izina ya Yehova Imana akensi isi idakunda kwitaha kubera ivuga uburenganzira bwa muntu bubibahesha. Abanyarwanda bakomba guharanira kuva muri kambere mbi zabo zituma batubaka ubumwe n;ubuvandimwe bukwe abacunguwe n’amaraso ya ntama.

    N’aho nimwiringira amazu n’imihanda, ikoranabuhanga n’ubumenyi bihambeye mwagezeho, mugezeho cyangwa muzageraho, muzisanga mwararuhiye ubusa aka wa mugani w’umubwiriza. Yezu Kristu atugirire impuhwe kuko dufite amajosi ashingariye, tukagira imitima imeze nk’amabuye, tukagira amatwi atumva impanuro z’ab’Ijuru.

    Abanyamadini birirwa bakeza ubwami bw’isi, aho kubwereka uko bugomba gukora kugira buronke imigisha muri poilitike nziza bushiriraho abaturage, nabo bameze nka ba bahanuzi Izayi umuhanuzi avuga, bahanura bagendeye ku marangamutima umuntu arimo kugirango abashime, abahe umugati. Niba hari ibyo Imana udushimaho, hari na byinshi itunengaho kandi idusaba guhindura. kuki abo banyamadini batabigaragariza abategetsi/abayobozi bacu b’u rwanda na Afurika kugira ngo tugumye kuba abizerwa n’Imana?

    Nta kiza kitarushya. nta gihishwe kitazajya ahagaragara. Bana b’Imana musenge kandi mukore, murye ibyo muvuniye kandi mukuye mu mirimo ishimwa n’uwuteka.

    Perezida wacu Imana imube hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa