skol
fortebet

Kigali: Abayisilamu batunguwe no kubuzwa gutora Adhana mu ndangururamajwi mu rukerera nk’ibisanzwe

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Rukerera rwo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda batunguwe no gusanga kuri imwe mu misigiti hariho abapolisi babuza abasanzwe batora adhana (Umuhamagaro) bazwi ku izina rya BILAL gukoresha indangururamajwi ndetse no gukoresha umunwa bahamagara.
Ikinyamakuru UMUYOBORO dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bayisilamu cyavuganye nabo batangaje ko mu masaha ya saa kumi ubwo bageraga ku musigiti w’ahazwi nko kuri Onatracom I Nyamirambo,bahasanze (...)

Sponsored Ad

Mu Rukerera rwo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda batunguwe no gusanga kuri imwe mu misigiti hariho abapolisi babuza abasanzwe batora adhana (Umuhamagaro) bazwi ku izina rya BILAL gukoresha indangururamajwi ndetse no gukoresha umunwa bahamagara.

Ikinyamakuru UMUYOBORO dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bayisilamu cyavuganye nabo batangaje ko mu masaha ya saa kumi ubwo bageraga ku musigiti w’ahazwi nko kuri Onatracom I Nyamirambo,bahasanze abapolisi bane bari kumwe n’ubayoboye ababuza ko baza gukoresha indanguramajwi.

Uwari ku musigiti wa Alfatha uzwi ku izina rya Onatracom ufatwa nk’ukomeye mu Rwanda,wubatse mu rusisiro rutuwe n’abayislamu benshi mu Rwanda, yatangarije Umuyoboro ko nka saa cyenda aribwo polisi yahageze ije kubuza uhamagara gukoresha indangururamajwi.

Yagize ati: “Bayitubujije baje hano saa cyenda rwose, hose hose bayibujije na majengo”.

Undi nawe wari kuri uwo musigiti yatangarije iki kinyamakuru ko koko basanze ku muryango hari Polisi ibuza usanzwe atora adhana ya mbere kutayisohora mu ndanguramajwi.

Andi makuru aravuga ko hari bamwe muri ba Bilal bahamagawe na Sheikh Sindayigaya Mussa ababwira ko batagomba gutora adhana kandi ko nibayitora imisigiti bari buyifunge.

Uyu Sindayigaya akaba umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu muryango w’abayislamu mu Rwanda (RMC)

Iki kinyamakuru kivuga ko cyashakishije amakuru kuri iki kibazo cyo kubuzwa gutora adhana ku misigiti mu gitondo cyo kuri uyu wambere,kimenya ko hari imisigiti yayitoye nk’iyo mu karere ka Kicukiro.

Imisigiti itatoye adhana harimo imisigiti ya Alfat’ha (Onatracom) Majengo, Kwa kadafi, Rwarutabura,n’umusigiti wo mu mujyi

Mufti w’u Rwanda, Mufti w’u Rwanda wungirije, umuyobozi w’umujyi wa Kigali muri RMC n’umuyobozi w’akarere ka nyarugenge muri RMC ntibitabye telephone zabo kugira ngo bavuge ku mvano y’iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa