skol
fortebet

Mutuyemariya Christine ushinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR yafunguwe

Yanditswe: Friday 29, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017 Urukukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kurekura Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR.Urukiko rwategetse ko azajya yitaba urukiko inshuro ebyiri mu kwezi.
Umwanzuro w’uru rubanza wasomwe ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’itanu z’amanywa . Urukiko rwategetse ko Mutuyemariya Christine wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR afungurwa ariko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017 Urukukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kurekura Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR.Urukiko rwategetse ko azajya yitaba urukiko inshuro ebyiri mu kwezi.

Umwanzuro w’uru rubanza wasomwe ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’itanu z’amanywa . Urukiko rwategetse ko Mutuyemariya Christine wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR afungurwa ariko akazajya yitaba urukiko ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu bya buri kwezi.

Urukiko rwategetse kandi ko Mutuyemariya Christine atanga irangamuntu ye ndetse n’ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu gihugu aribyo Passport .Mu bindi atemerewe harimo no kurenga imbibi z’Umujyi wa Kigali.

Kugeza ubu abo bareganwa hamwe barimo Umuvugizi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana Jean n’uwari umwungirije Bishop Tom Rwagasana bamaze kurekurwa nyuma y’uko bagaragaje ko bafite ibibazo by’ubuzima.

Ku wa Gatatu Tariki 27 Nzeri 2017 Mutuyemariya yabwiye Urukiko ko afite ibibazo by’uburwayi burimo igifu ndetse n’amaso yongeyeho ko afite umubyeyi urwayi yari asanzwe akurikirana atarafungwa asaba urukiko ko rwamurekura.

Mutuyemariya Christine ntiyari mu rukiko ubwo uyu mwanzuro wasomwaga ariko abo mu muryango we bari baje kumva umwanzuro w’urukiko.

Abandi bareganwaga na Mutuyemariya Christine barimo Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru ; Sindayigaya Théophile wari ushinzwe Hotel Dove iri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, Niyitanga Salton na Gasana Valens muri iki cyumweru nibwo Urukiko rwa Gasabo rwumvise ubujurire bwabo ku iyongerwa ryo gufungwa iminsi 30 , aho barajuririye Urukiko Rukuru .

Kugeza ubu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR rirayoborwa na Komite y’inzibacyuho iyobowe n’Umuvugizi mukuru Rev Karuranga Euphrem.Yungirijwe na Rev Karangwa John akaba anashinzwe ubuzima bw’Itorero.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu birababaje cyane.Abantu bose baregwa kwiba Milliyari 3 za ADEPR,ni ABAYOBOZI bo mu rwego rw’igihugu.
    None ABACAMANZA bamaze gufungura abafite amafaranga kurusha abandi:Bishop Tom Rwagasana (Secretary General),Bishop Jean Sibomana (Legal Representative) n’uyu mugore wali ashinzwe amafaranga yose ya ADEPR mu rwego rw’igihugu.Kuki se batarekura n’abandi bafunganywe?? Nyamara amategeko yose yo ku isi,avuga ko "abantu bose bareshya imbere y’amategeko".Aha ngaha,niho abantu bahera bavuga ko abacamanza barya ruswa.Birababaje kubona abacamanza aribo bakora INJUSTICE nyamara bitwa ko bahagarariye ubutabera.Aha niho tubona ko iyi si ikeneye UBUTEGETSI BW’IMANA.Nkuko Bible ivuga muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi hose,ishyireho ubutegetsi bwayo,buzaba buyobowe na YESU (Revelations 11:15).Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka uri hafi cyane.Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubwami bw’imana",aho kwibeshya ko ubutegetsi bw’abantu bwayobora neza (Matayo 6:33).
    Nubwo abacamanza babarekuye,imana yo izabarimbura kimwe n’abandi bantu bose bakora ibyo itubuza (1 Abakorinto 6:9,10).Akenshi,usanga hafungwa abantu boroheje.IBIFI binini,niyo bifashwe,abacamanza barabirekura.
    Too much INJUSTICE in this world !!!

    Nibabafungure Bose nubundi uwariye niwe urya,gusa nsabe abadepr Bose kuba maso kubijyanye ninyubako z,insengero kwirinda ibyinyubako,lmana ubwayo itari yimika abo yihitiyemo batahiswemo na kayisari

    Nibabafungure Bose nubundi uwariye niwe urya,gusa nsabe abadepr Bose kuba maso kubijyanye ninyubako z,insengero kwirinda ibyinyubako,lmana ubwayo itari yimika abo yihitiyemo batahiswemo na kayisari

    None se niba bigaragara ko umuntu afite ikibazo cy’unurwayi afite n’undi murwayi areberera murumva ubucamanza bwareka agapfira mu munyururu? Njye ndabona icyemezo cy’urukiko gifite ishingiro kuko ntabwo rugomba kugendera ku marangamutima y’abantu. Mureke ubutabera bukore akazi kabwo, ibijyanye no kuba barahemukiye abatukirisitu byo Imana izabibabaza.

    Ndibariza uwitwa Joseph.Kuki buri gihe hafungurwa gusa ABAKOMEYE,nibo barware bonyine???
    Dukeneye UBWAMI bw’imana,naho abayobozi b’isi baratubeshya ngo "Nobody is above the Law".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa