skol
fortebet

Nigeria: Ubwo hakinwaga umukino w’inkuru ya Yesu byarangiye umwe ahaburiye ubuzima

Yanditswe: Wednesday 20, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sule Ambrose umunyeshuri wigaga mu kigo cy’Iseminari ukomoka muri Nijeriya yapfuye ubwo yakinaga umukino yigana inkuru ya Yesu kuwa Gatanu mutagatifu.

Sponsored Ad

Sule Ambrose,w’imyaka 25, yitabye Imana ubwo yarimo akina umukino w’inkuru ya yesu bigana uko yabambwe, ubwo yari amaze gukina yaje kugwa arakomereka cyane abari bari aho bakomeza gutegereza baziko umukino ugikomeje.

Biravugwa ko uyu munyeshuri yiteguraga kuzaba Padiri mu minsi iri imbere kuko no mu mashuri ye yigaga aricyo aharanira, yigaga Filozofiya muri Claretian University of Nigeria

Nyuma yo gukina, Ambrose yaguye hasi atangira kuva amaraso bitewe no gukomereka cyane. Umwe mu batangabuhamya witwa Micheal Eluwa yabwiye Vanguard ko ’ubwo ibi byago byabaga buri wese yahise atabara bakagerageza kumwihutana ku bitaro by’ishuri’.

Ubwo bamugezaga mu bitaro by’Ishuri yarushijeho kuremba niko gufata umwanzuro wo kumujyana ku bitaro byisumbuye byitwa Federal Medical Center (FMC) ari nabyo yaaguyemo.

Sule Ambrose akimara kugwa hasi abari bari aho bakomeje gutegereza baziko akiri mu mukino uko iminota ishira nibwo basanze yakomeretse bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa