skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 2 Abahamya ba Yehova bagiye Gusubira guteranira Mu nsengero zabo

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abayoboke b’Umuryango w’Abahamya ba Yehova, bwa mbere mu myaka ibiri ishize bagiye guterana imbonankubone bizihiza umunsi w’urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu.

Sponsored Ad

Imyaka ibiri yari ishize Abahamya ba Yehova baterana mu buryo bw’Ikoranabuhanga nk’imwe mu ngamba bafashe birinda icyorezo cya Covid-19.

Mu minsi ishize nibwo amateraniro abahuriza hamwe mu buryo bwa rusange yasubukuwe, bongera guterana imbonankubone.

Umunsi w’urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ni umwe mu yo bizihiza ku buryo bukomeye, uyu mwaka ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022.

Muri uyu muhango umara isaha imwe, uhagarariye mu buryo bw’amategeko Umuryango w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Habiyaremye Jean d’Amour yatangaje ko amateraniro aba ku munsi w’Urwibutso, atangizwa kandi agasozwa n’indirimbo n’isengesho ritangwa n’Umuhamya wa Yehova.

Ati “Ahanini aba agizwe n’ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya gisobanura icyo urupfu rwa Yesu rutumariye n’ukuntu ibyo Imana na Kristo bakoze bishobora kutugirira akamaro.”

Habiyaremye yavuze ko umunsi bizihiza ntaho uhuriye na Pasika .

Ati “Urwibutso ni umuhango wo kwibuka urupfu rwa Yesu mu gihe Pasika ari umunsi mukuru wo kwibuka izuka rya Yesu. Uwo munsi w’urwibutso uhuje n’ibyo Yesu yasabye abigishwa be agira ati ‘Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”

Yavuze ko ari umuhango bazirikana bashingiye kuri kalendari ya Bibiliya ishingiye ku mboneko z’ukwezi, bahereye igihe Yesu yawizihizaga bwa mbere itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33.

Nubwo uyu munsi wahuriranye no kuwa Gatanu, Habiyaremye yavuze ko umunsi ushobora guhinduka buri mwaka bitewe n’igihe iyo tariki yagereye.

Abahamya ba Yehova bakorera mu bihugu 239 ku isi hose, aho bafite inzu z’ubwami 119,297 nkuko imibare yo mu 2021 ibigaragaza. Abateranye ku Rwibutso mu mwaka wa 2021 bari 21,367,603.

Ibitekerezo

  • Nibyiza nanjye byanshimishije kongera kwitabira uyu muhango wo kwibuka urupfu rwa yesu. Aho bantumiye ndajyayo 17:30

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa