skol
fortebet

Papa Francis yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko (Amafoto)

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza, 2017 yakoresherejwe ibirori by’isabukuru y’amavuko aho yujuje imyaka 81 y’amavuko amaze avutse.
Ni mu birori bikomeye byabereye kuri bazilika ya Saint-Pierre. Mu rwego rwo kwifatanya n’abana bato bari muri fondasiyo ya Vatican akaba yahisemo gusangira nabo ku isabukuru y’amavuko aho yahushye buji nk’uko bigenda ku isabukuru.
Papa Francis yakase umutsima watatswe n’umuromani Hedera Sweetness (...)

Sponsored Ad

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza, 2017 yakoresherejwe ibirori by’isabukuru y’amavuko aho yujuje imyaka 81 y’amavuko amaze avutse.

Ni mu birori bikomeye byabereye kuri bazilika ya Saint-Pierre. Mu rwego rwo kwifatanya n’abana bato bari muri fondasiyo ya Vatican akaba yahisemo gusangira nabo ku isabukuru y’amavuko aho yahushye buji nk’uko bigenda ku isabukuru.

Papa Francis yakase umutsima watatswe n’umuromani Hedera Sweetness washushanyije kuri gato, Papa ahetse isi ku bitugu aho yasobanuye ko ari ikimenyetso cy’imbaraga ze mu guhuza isi ikaba imwe.Umunyabugeni w’umutaliyani witwa MauPal nawe yari muri ibi birori.

Iyi sabukuru yahurije hamwe abana bo muri fondasiyo ya Vatican

Papa kandi yasabye abakirisitu bari bakoze umutambagiro baje mu birori bya Angélus(gusengera Bikiramariya) kuri Saint-Pierre guhora bacyeye ku mutima n’ubwo ubuzima baba barimo bwaba bugoye.

Mu magambo ye ati“ Iyo abana babaye abahamya b’ibibazo biri mu rugo, ababyeyi bashwana, barahababarira. Ntimukabatere ku babara. Abana bakwiye gukurira mu byishimo.”Aha Papa yasobanuraga ko atari byiza ko umwana amenya ibibazo bibera mu ngo.

Papa Francis ni umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi wa 266, ni umunya Argentine w’ imyaka 81 y’ amavuko afite uburebure bwa metero 1,76. Yatorewe izi nshingano tariki 13 Werurwe 2013 asimbuye Benedict XVI weguye kuri uyu mwanya tariki 28 Gashyantare 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa