skol
fortebet

Papa Francis yogeje ndetse asoma ibirenge by’imfungwa zahoze mu mitwe w’abagizi ba nabi

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yogeje ndetse asoma ibirenge by’imfungwa zahoze mu mitwe w’abagizi ba nabi bafungiwe ibyaha bikomeye ubwo yari muhango umenyerewe muri Kiliziya Gatolika kuwa Kane Mutagatifu.
Uyu wa Kane ni umwe mu minsi itatu ikomeye ibanziriza umunsi mukuru wizihizwaho izuka rya Yezu Kristu, uzaba ku Cyumweru tariki 17 Mata.
Kuri uyu munsi hibukwaho iremwa ry’Ukaristiya ari nabwo Yezu yogeje ibirenge intumwa ze 12 nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi, (...)

Sponsored Ad

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yogeje ndetse asoma ibirenge by’imfungwa zahoze mu mitwe w’abagizi ba nabi bafungiwe ibyaha bikomeye ubwo yari muhango umenyerewe muri Kiliziya Gatolika kuwa Kane Mutagatifu.

Uyu wa Kane ni umwe mu minsi itatu ikomeye ibanziriza umunsi mukuru wizihizwaho izuka rya Yezu Kristu, uzaba ku Cyumweru tariki 17 Mata.

Kuri uyu munsi hibukwaho iremwa ry’Ukaristiya ari nabwo Yezu yogeje ibirenge intumwa ze 12 nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi, Papa Francis yakoze ibitandukanye n’abamubanjirije bakundaga kwizihiza Misa z’uwa Kane Mutagatifu bari i Vatikani, yoza buri kirenge ku itsinda ririmo abagore, mu gihe abandi bozaga ibirenge by’abagabo gusa.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yari muri gereza ya Paliano iri mu bilometero 75 mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Roma, ifungiwemo abamenyekanye cyane mu mitwe y’abanyabyaha ya Cosa Nostra, Camorra na Ndrangheta, abenshi bakaba barakatiwe gufungwa imyaka myinshi.

Vatikani yatangaje ko imfungwa eshatu muri 12 zogejwe ibirenge na Papa Francis ari abagore, umwe akaba yarahoze ari Umusilamu ariko yitegura kuzabatizwa nk’umukirisitu muri Kamena. Babiri bakatiwe gufungwa burundu, abandi 10 bazarekurwa hagati ya 2019 na 2073.

Nk’uko Reuters yabyanditse, iryo tsinda ryarimo Abataliyani 10, umwe wo muri Albania n’undi ukomoka mu gihugu kimwe na Papa Francis, Argentine.

Uyu ni uwa Kane Mutagatifu wa gatatu Papa Francis yizihirije muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa