skol

Pasiteri yateye inda abagore n’ abakobwa 30 avuga ko yabitegetswe n’ umwuka wera

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Timothy Dintwe, umupasiteri wo mu mugi wa Mpumalanga muri Afurika y’Epfo akurikiranyweho gutera inda abagore n’ abakobwa 30 bo mu itorero rye, yabwiye polisi ko ari umwuka wera wabimutegetse.
Uyu muyobozi w’itorero Rock of Salvation Ministries ryo muri Afurika y’ Epfo magingo aya acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace ibi byabereyemo.
Pasiteri Dintwe yabwiye polisi ko ari umwuka w’Imana wamujeho ukamutegeka kuryamana n’abo bagore yari asanzwe yigisha ijambo ry’Imana biganjemo (…)

Timothy Dintwe, umupasiteri wo mu mugi wa Mpumalanga muri Afurika y’Epfo akurikiranyweho gutera inda abagore n’ abakobwa 30 bo mu itorero rye, yabwiye polisi ko ari umwuka wera wabimutegetse.

Uyu muyobozi w’itorero Rock of Salvation Ministries ryo muri Afurika y’ Epfo magingo aya acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace ibi byabereyemo.

Pasiteri Dintwe yabwiye polisi ko ari umwuka w’Imana wamujeho ukamutegeka kuryamana n’abo bagore yari asanzwe yigisha ijambo ry’Imana biganjemo abashatse vuba n’abakiri abakobwa.

Yagize ati “Ibyabaye byose ni ku bushake bw’Imana kuko umwuka yanzagaho akampitiramo mugore wese cyangwa umukobwa akantegeka kuryamana na we.

Umuvugizi wa polisi muri uriya mujyi, Xolani Nyawose avuga ko uyu mupasiteri azahanwa hatitawe ku bisobanuro atanga no kuba yiyita umukozi w’imana, ahubwo ko azakurikiranwa nk’undi muntu wese uhohotera abagore by’umwihariko abagore batari abe.

Polisi ivuga ko uyu wiyita umukozi w’Imana w’imyaka 53 y’amavuko yiyemerera ko yari amaze kuryamana n’abagore benshi bo mu itorero rye ariko abagaragaza ko yabateye inda bakaba basaga kuri 30 gusa.

Ibitekerezo

  • Ndatangaye rwose,Imana ntabgo yoshanya gukora amabi nafungwe,kandi yihane ni kumana,kuko yakoze ivyaha

    Ntimutangazwe nibiri kuba mumadini yo muriyiminsi amenshi ayobowe nabadayimoni bihanze mubantu , nonese wakumva ute ko ibyo bita umwuka wimana bibategeka gusambana knd aricyaha 2abakorinto11 :14_15Andika Igitekerezo Hano

    Iyo ninkuru mutanze ariko suko uvuze ko ari pastor aba ari pastor abenshi ahubwo baba ari abakozi ba Satan kumugaragaro bamukorera gusa bagashaka kwiyoberanya ariko ntibizabuza abana Bimana kurushaho gukomera ikindi uri umugore warakijijwe umuntu akaza muri iyo sura harya una utagenya kuba ukorera Imana ilcyamgwa uba umufashije gukorera Satan kumugaragaro mujye mumenya kugenzura kuko Umukozi wimana arangwa nimbuto zabihanye nawe nkabandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa