skol
fortebet

Pepe yashimangiye ko arasura RDC kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe: Monday 30, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi yose,Papa Francis yemeje ko kuri uyu wa Kabiri arasura igihugu cya RDC ndetse na Sudani y’Epfo hanyuma asaba abakiristu kumusengera.
Abinyujije kuri Twitter,Papa yemeje ko arasura ibi bihugu bya Afurika birangwamo umutekano muke nkuko yabyiyemeje.
Ati "Ejo nzakora urugendo rw’intumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo. Ndasuhuza n’urukundo rwinshi abo bakundwa bantegereje. Ndasaba abantu bose, nyamuneka, (...)

Sponsored Ad

Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi yose,Papa Francis yemeje ko kuri uyu wa Kabiri arasura igihugu cya RDC ndetse na Sudani y’Epfo hanyuma asaba abakiristu kumusengera.

Abinyujije kuri Twitter,Papa yemeje ko arasura ibi bihugu bya Afurika birangwamo umutekano muke nkuko yabyiyemeje.

Ati "Ejo nzakora urugendo rw’intumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo. Ndasuhuza n’urukundo rwinshi abo bakundwa bantegereje. Ndasaba abantu bose, nyamuneka, muherekeze Uru rugendo n’amasengesho yanyu."

Papa Francis asanze intimba n’agahinda muri RDC kubera ubwicanyi, iyicarubozo, gutotezwa, gucunaguzwa n’ibindi bikorwa bishengura ikiremwamuntu bikorerwa Abatutsi b’abanye-Congo.

Hari miliyoni y’abanye-Congo bahungiye mu bihugu bya Afurika n’abarenga miliyoni eshanu bakuwe mu byabo n’ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga 130 iba muri RDC.

Nibura miliyoni 60 z’abanye-Congo zitungwa n’amadolari ari munsi y’abiri ku munsi. Nibura hagati ya 1998-2007, abaturage miliyoni 5.4 baguye mu ntambara muri RDC. Kuva umwaka ushize, RDC iri mu ntambara ikomeye.

Ibi bishimangira ko uru ruzinduko ruteganyijwe ku wa 31 Mutarama kugera ku wa 02 Gashyantare 2023, ruzibanda ku butumwa bw’amahoro. Hashize imyaka 37 Papa Jean Paul II asuye Congo.

Papa Francois afatwa nk’uwagira uruhare runini mu kubanisha ibihugu.

Uyu mushumba mbere y’uko agirira urugendo mu bihugu bya Congo na Sudani y’Epfo, yavuze ko rufite icyo ruvuze kuko ari ” Ari urwa mahoro n’ubwiyunge.”

Ni mu butumwa yatangaje kuri iki cy’umweru tariki ya 29 Mutarama 2023, mu isengeshesho risabira amahoro Isi Angélus.

Mu butumwa bwe, yabanje gushimira abayobozi, ababishop bamusabye kugenderera ibyo bihugu.

Papa Francois yavuze ko ibihugu byombi byazahajwe n’amakimbirane.

Ati” RD Congo yashegeshwe n’imitwe yitwaje intwaro no gusahurwa by’umwihariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu.”

Ikibabaje nuko Alitari yagombaga kwifashishwa na Papa Francis muri Stade des Martyrs yaguye, mbere y’uko uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi agera i Kinshasa kuri uyu wa 31 Mutarama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa