skol
fortebet

Rugagi agiye kuzura abari mu buruhukiro bw’ibitaro nka CHUK na FAYSAL

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2017

Sponsored Ad

Ubwo yari mu iteraniro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017 ahari hakoraniye imbaga y’Abakirisitu, Bishop Rugagi Innocent, Umushumba w’Itorero ’Abacunguwe’ yakomoje kubimaze iminsi byandikwa mu itangazamakuru ko agiye kujya azura abapfuye.
Rugagi yavuze ko ubu ari ubutumwa yatangaje mu cyumweru gishize aho yavugaga ko asigaje azura abantu bari mu buruhukiro ( Morgue) bw’ibitaro nka Kanombe na CHUK.
Mu magambo ye yagize ati: ” Navuze ko nzazura abapfuye numva bamwe bagize ubwoba bati (...)

Sponsored Ad

Ubwo yari mu iteraniro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017 ahari hakoraniye imbaga y’Abakirisitu, Bishop Rugagi Innocent, Umushumba w’Itorero ’Abacunguwe’ yakomoje kubimaze iminsi byandikwa mu itangazamakuru ko agiye kujya azura abapfuye.

Rugagi yavuze ko ubu ari ubutumwa yatangaje mu cyumweru gishize aho yavugaga ko asigaje azura abantu bari mu buruhukiro ( Morgue) bw’ibitaro nka Kanombe na CHUK.

Mu magambo ye yagize ati: ” Navuze ko nzazura abapfuye numva bamwe bagize ubwoba bati ntabwo byashoboka, ndetse mu binyamakuru bitandukanye bagenda babivugaho cyane, ariko ntabwo nzareka guhanura kugira ngo abantu batavuga, kuko mpanura ku manywa y’ihangu.

Akoresheje umurongo wa Bibiliya yumvikanishije ko Imana yatanze ikaze ku muntu uyikorera akanayizera ko ahawe imbaraga nayo ashobora kuzura abapfuye ndetse akanirukana abadayimoni.

Muri Matayo 10:8 haravuga hati: ” Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.”Ubwo butware rero narabuhawe.

Ahubwo sinzirirwa njyayo, nzahamagara abapfuye, ntegekere aho ndi, nabo basohoke mu buruhukiro baze bansange aho ndi.”

Ngo impamvu asenga ashishikaye ndetse agahamya Imana nk’umwami n’umukiza akayivuga ashize amanga ni uko yamukoresheje ibitangaza byose hakaba hasigaye kuzura abapfuye nk’uko aho muri Matayo 10:8 habivuga.

Bishop yakomeje avuga ko ari umuntu udasanzwe ari nayo mpamvu agomba gukora ibintu bidasanzwe.Avuga ko azakomeza gahanura uko Imana izajya ibimushoboza nubwo abantu bakomeza kuvuga, ibi byose ngo ni ukugirango abantu bamenye ko hari Imana kandi ikora.

Bishop yakomeje abwira abantu bari mu Iteraniro ati: ” Natanze itangazo namwe muzanfashe kuritanga ubu nzahamagara umupfu aho ari mu bitaro bitandukanye, aze ansange aho ndi Malaika amushoreye, hanyuma nangera imbere ambwire ati: Karame nari nje kubitaba murampamagaye mvuye muri Morgue ya CHUK, Faysal,….”

Yakomeje avuga kandi ko afite umuhamagaro ndetse n’ubwo bushobozi. Ati “Niba batazi ibyo nkora n’uko bo basoma ibyo batashoboye gukora, buriya hari, ahahahah noneho nawe agiye gukabya, eh ni mureke nkabye kuko mfite icyo nizeye.”

Bishop Rugagi yashoje amateraniro avuga ko yakangukiye gukorera Imana n’imirimo yayo, kandi ngo iyo yumvise abantu bamuvuga cyane azamuka mu mavuta, akamenya ko amavuta ye nabo yabagezeho.

Ibitekerezo

  • Impamvu abivuga nuko aba amaze guhaga amafaranga y’abayoboke be.Aherutse kugura Range Rover.
    Niba atabeshyaga,yali kugenda akabazura mbere yo GUSAKUZA.Yesu n’Abigishwa be,bagendaga bazura abantu bapfuye kandi ku buntu.Mu gihe uyu arya amafaranga y’injiji zimwemera "buhumyi" (Blind Fanatism).Ikintu nyamukuru cyarangaga Abigishwa ba YESU,nuko iyo bazuraga abantu,umujyi wose warabimenyaga kandi ukabyemera kuko babaga bazi neza uwo muntu wapfuye.Isomere muli Ibyakozwe 9:42 uko byagenze igihe PETERO yazuraga umugore witwaga TABITA mu mujyi witwaga YOPA.Ikindi batandukaniyeho n’aba ba CHARLATANS,nuko iyo bakoraga ibitangaza,wabahaga amafaranga bakayanga,bakakubwira ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Mujya mubona uyu Bishop yakira amafaranga y’abantu,ababeshya ngo arabasengera babone V8 n’amazu ya Etages.Niba utarabibona,jya kuli Youtube.
    Bene aba Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Romans 16:18) cyangwa "Abungeri b’ibisambo" (Yesaya 56:11).
    Ibi Pastors basigaye bigisha ibijyana ku bukire,babyita PROSPERITY MINISTRY.Mu gihe YESU yadusabye "kubwiriza UBWAMI bw’imana" (Matayo 24:14).Kandi yadusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu" (Matayo 10:8).

    Njye nisubiriye muri Kiliziya. Ifite ukuri kandi ntibeshya, ntikabya. Ni na yo yo ku ikubitiro. Abandi bavuye he?

    Ngaho niba azuraabafpuye nakore ibitangaza akizeumudamu umazemubitaro byaKanombe imyaka irindwi ikinya cyanzekuvamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa