skol
fortebet

Umunyarwandakazi amaze imyaka 14 asambanywa n’umuzimu

Yanditswe: Friday 29, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku cyicaro cy’Itorero Abacunguwe( Redeemed Gospel Church) riyobowe na Bishop Rugagi Innocent,abantu baba bakubise buzuye buri wa Gatatu, ndetse no mu miryango n’amadirishya bamwe ariho barebera babuze aho bicara. Ariko ntibibabuza bose kubageraho abahanurira.
Ejo kuwa Gatatu ubwo Bishop yari ageze mu mwanya wo kubohora abantu, yaje guhamagara ngo abakobwa barara basambanywa n’abazimu. Mu magamba ye Bishop Rugagi yagize ati:” Hano hari umukobwa urara usambanywa n’umuzimu, kandi bakamarana (...)

Sponsored Ad

Ku cyicaro cy’Itorero Abacunguwe( Redeemed Gospel Church) riyobowe na Bishop Rugagi Innocent,abantu baba bakubise buzuye buri wa Gatatu, ndetse no mu miryango n’amadirishya bamwe ariho barebera babuze aho bicara. Ariko ntibibabuza bose kubageraho abahanurira.

Ejo kuwa Gatatu ubwo Bishop yari ageze mu mwanya wo kubohora abantu, yaje guhamagara ngo abakobwa barara basambanywa n’abazimu. Mu magamba ye Bishop Rugagi yagize ati:” Hano hari umukobwa urara usambanywa n’umuzimu, kandi bakamarana umwanya munini cyane, kuburyo niyo amurekuye atongera gusinzira, ndetse abayanacitse intege cyane kuburyo nta n’akazi yabasha gukora.”

Habanje guhaguruka abakobwa 3, Bishop ati: Mupfukame aho, ariko hari undi umwuka w’Imana arikunyereka kandi sindabona atambuka. Uwo mukobwa amaranye n’uwo muzimu igihe kinini basambana, kandi ikindi ndabona yambaye ipantalo n’agashati k’umutuku yajyanishije n’udukweto tw’umutuku.”


Bishop yamubwiye ko abohotse burundu kuva uwo munsi

Ubwo Bishop amaze kuvuga ibyo uwo mukobwa yavuye ku izima yumva noneho ariwe arahaguruka, Bishop ati: Niwowe narintegereje kuko Imana ynyerekaga ko utaraza. Ubwo uwo mukobwa Bishop yahise amusengera,hanyuma amaze kumusengera arabohoka avuga uko byagenze.

Mu magambo ye ati: “Uyu ni umwaka wa 14 uwo muzimu arara ansambanya ijoro ryose, nkabyuka nta mbaraga nankeya nfite numva nacitse integer cyane.” Bishop yamubwiye ko Imana imukijije kandi ko atazongera kubona uwo muzimu ukundi, kuko igitanda cye agitwikirije amaraso ya Yesu ndetse n’umuriro.

Ibitekerezo

  • Mwokabyara mwe mwambarije abahanuzi , abapastors n’aba bishop niba barize deontologie cg ibanga mu kazi bakora? Ubu koko birakwiye ko ibi bintu bibera muruhame! Umwana nk’uyu akandagazwa bene aka kageni! Mumbwire ni ukuri.

    hahahahah ariko noneho ibiri mu rwagasabo birenze ibinamico ngaho namuzure tumurebe uwo muzimu escroquerie ziri hanze aha nzaba mbarirwa nawawundi wibugesera yarafaswe nawe uba witeguye tu ntugirengo ntituri kugukoraho iperereza maze tuzarebe izombaraga ko zizagusohora hariya haruguru

    Nanjye birandenze ariko rero police nawe igomba kumukurikirana kwandagaza abana b’abakobwa mu ruhame koko, ntitwabihakana birashoboka ariko se kuki atabwira abafite icyo kibazo ngo basigare mu ibanga abasengere. Uyu nawe agomba kujyanwa muri comité pastorale ararengera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa