skol
fortebet

Abagore b’impanga babyariye abana b’abahungu icyarimwe no mu bitaro bimwe

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Jill Justiniani na Erin Cheplak, bakomoka muri Calfornia muri Amerika, batunguye isi yose kubera kubyarira umunsi umwe abana kandi bose b’abahungu,mu bitaro bimwe.
Izi mpanga zombi zisa zavuze ko ariko byari"byarateganijwe" nyuma yo kubyara abana b’abahungu umunsi umwe ndetse ngo bapimwe basangwa banganya ibiro.
Jill Justiniani na Erin Cheplak bakiriye abahungu babo Silas na Oliver amasaha make atandukanye kandi ibyumba byabo byari byegeranye mu bitaro bimwe.
Ikinyamakuru People Magazine (...)

Ikinyamakuru People Magazine kivuga ko buri mwana yaje ku isi apima 7lb 3oz kandi apima 20cm z’uburebure.

Nubwo izi mpanga zivuka muri Calfornia zateganyaga gusamira icyarimwe kugira ngo zizashobore kurerera abana bazo hamwe, zemeza ko zitigeze zitekereza ko abahungu bazo bazavukira umunsi umwe.

Ku ya 5 Gicurasi, Jill yari ateganijwe kubagwa kubera ko abaganga bavumbuye ko Oliver yari mu nda ye nabi bityo akaba yari asanzwe azi neza itariki yahawe.

Ariko Erin yatunguwe cyane no gufatwa n’ibise mu gitondo cyo ku ya 5 Gicurasi uyu mwaka.

Nyuma yo guhamagara umugabo we Zach gutaha avuye ku kazi akamujyana mu bitaro, telefoni yakurikiyeho Erin yahamagawe n’umuvandimwe we amubwira ko babonana.

Mu gihe Jill n’umugabo we Ian bari bategereje iko abagwa cyane ko igihe bari bahawe cyatinzeho amasaha make,bagiye kureba Erin na Zach mu cyumba barimo ubwo Erin yari ku bise.

Erin yagize ati: "Twese uko turi bane twari twakoze uburyo bwo gushyigikirana. Bari bahari kubera ububabare bwanjye bukomeye, ntabwo nashoboraga kubinyuramo iyo batanshyigikira."

Oliver yahvutse saa 6.39 z’umugoroba mu gihe Silas yakurikiyeho saa 11.31 z’umugoroba. ubwo ibipimo by’abo baahungu byombi byafatwaga, ababyeyi batunguwe no kumenya ko banganya ibiro.

Kuri izi mpanga,ibyo gutwita kwabo no kubyarira rimwe ngo ntibitangaje, cyane ko ngo bamaze ubuzima bwabo bwose babana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa