Amafoto ya moto idasanzwe yongerewe umwanya igatwara abantu 8 yaciye ibintu muri Kenya n’ahandi hensi muri Afurika byatumye benshi bibasira uwayikoze ko atatekereje ku mutekano w’abantu.
Abantu batandukanye bavuze ko iyi moto itakozwe mu rwego rwo gufasha abantu ahubwo ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iyi moto izwi nka Okada yatumye benshi bibaza ukuntu umuntu yahindura ikinyabiziga gitwara abantu 2 kigatwara 8 badatekanye.
Umwe yagize ati “Ntiwazamuye ubushobozi bwa moteri ahubwo wahaye moto imbaraga idafite zo gutwara abantu 8 ngo wavumbuye.Komeza.”
Undi yagize ati “Ibi nta mutekano bitanga.Byarutwa ukagenda muri Bisi kuko umutekano ariwo wa mbere.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *