skol
fortebet

Dore Impamvu abantu babeshya, ingeso bahuriyeho n’inyamaswa zimwe na zimwe

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikinyoma gisobanurwa nk’ibintu umuntu abwira abandi abizi ko atari ukuri ariko ashaka ko bo babyizera nk’ukuri. Ku nyamaswa ho bisobanurwa nk’imyitwarire ishobora kugirwa n’inyamaswa runaka igamije kubeshya indi cyangwa kuyijijisha kugira ngo ibashe kubona icyo ishaka.

Sponsored Ad

Ingeso yo kubeshya imaze kuba nk’umuco hirya no hino mu batuye Isi byaba mu buzima busanzwe, mu rwego rwa politiki mu bakuru, urubyiruko kugeza ku mwana muto aho ushobora kumusanga amaze kumena ikirahuri cyangwa isahani wamubaza agahita arahira avuga ko atari we wabikoze.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa nk’izitera abantu kubeshya, harimo ko baba bashaka kwirengera ngo badahanwa cyangwa se bashaka gukingira abandi bantu ngo batisanga mu bihano.

Umuntu ashobora kubeshya kandi agamije kwikura mu isoni no kwivanaho ipfunwe cyangwa akabikora kubera ashaka ko abandi bamutekereza neza.

Ikinyoma nk’iki ntabwo gishimwa, ariko ntabwo bigoye kumva impamvu kibaho. Nta muntu wishimira kubeshywa nubwo akenshi ubigiriwe atagorwa no gusobanukirwa impamvu yabyo kabone nubwo byamugora kubyakira.

Abashakashatsi bavuga ko umuntu umenyereye kubeshya, agera ku rwego ashobora kubikora ku buryo na we ubwe yiyumva nk’umuntu uri kuvuga ukuri, icyakora abantu bagirwa inama yo kugerageza kwirinda kumira bunguri ibyo babwirwa n’abandi batabanje kumenya neza niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

Inzobere mu by’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Rochester, Eldridge Adams, yagaragaje ko binyuze mu bushakashatsi byagaragaye ko inyamaswa zishobora kubeshyana hagati yazo imwe igamije kubona icyo ikeneye kuri ngenzi yayo.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya Theoretical Biology, bugaragaza ko inyamaswa z’ubwoko bumwe zishobora gutenguhana cyane cyane aho iy’intege nke ishobora gukoresha amayeri yose ashoboka imbere y’iy’inyembaraga, igamije kureba ko yarokora ubuzima bwayo.

Adams avuga ko mbere y’ubushakashatsi, kimwe n’abandi bantu batandukanye, bizeraga ko inyamaswa ari inyakuri kwinshi hagati yazo icyakora nyuma y’ubushakshatsi babonye ibitandukanye kuko basanze bishobora kubaho ko inyamaswa ziryaryana zikanabeshyanya hagati yazo bitewe n’icyo zigamije kugeraho.

Hari ubwoko bw’imbeba buzwi nka "opossum" zizwiho cyane kwigira nk’aho zapfuye kandi ari nzima cyane cyane iyo zisanze zisakiranye n’inyamaswa ishobora kuzigirira nabi.

Iyo zigize nk’aho zapfuye, bishobora gutera icyizere inyamaswa yazihigaga hanyuma zikaboneraho uko ziyica mu rihumye zigakizwa n’amaguru.

Isake na zo zizwiho kwiyoberanya cyane aho zishobora guhindura ijwi zisa n’izihamagara nk’aho hari ibyo kurya zibonye, bigatuma inkokokazi iri hafi iza yihuta kubera icyo kinyoma cy’isake yumvaga yishakira inkokokazi iruhande rwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa