skol
fortebet

Eritrea:Umusaza wapfuye afite imyaka 127 yasabiwe gushyirwa mu banyaduhigo ku isi n’umuryango we

Yanditswe: Thursday 30, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Eritrea yapfuye ku myaka 127, nkuko umuryango we wabivuze, uvuga ko wizeye ko Natabay Tinsiew azabona umwanya mu gitabo cy’isi cy’imihigo cya Guinness World Records nk’umuntu ufite imyaka myinshi cyane wabayeho.

Sponsored Ad

Umwuzukuru we Zere Natabay yabwiye ishami rya BBC ritangaza mu rurimi rwa Tigrinya ko "kwihangana, kugira ubuntu [gutanga atitangiriye itama] n’ubuzima bw’ibyishimo" ari ryo banga ryatumye sekuru ageza kuri iyo myaka.

Bwana Natabay yapfuye mu mahoro ku wa mbere mu cyaro cy’iwabo cya Azefa - gituwe n’abaturage bagera hafi kuri 300 kiri mu kibaya gikikijwe n’imisozi miremire.

Umwuzukuru we yavuze ko inyandiko za kiliziya - zirimo n’icyemezo cye cy’amavuko - zigaragaza ko yavutse mu 1894, ari na wo yabatijwemo, bituma yari afite imyaka 127 ubwo yapfaga.

Ariko umuryango wa Bwana Natabay wo wemeza ko mu by’ukuri yavutse mu 1884, ariko akabatizwa imyaka 10 nyuma yaho, ubwo padiri yazaga muri icyo cyaro.

Muri icyo gihe hariho abapadiri bacyeya, abantu bagategereza ko baza gusura ibyaro batuyemo.

Mentay, Padiri w’umunyagatolika wakoreye iyogezabutumwa muri icyo cyaro mu gihe cy’imyaka irindwi, yemeje ko amakuru yo mu bubiko bwa kiliziya agaragaza ko Bwana Natabay yavutse mu 1894.

Yavuze ko yari ahari mu mwaka wa 2014 ubwo abaturage bo muri icyo cyaro bizihizaga isabukuru y’imyaka 120 y’amavuko uwo mukambwe yari amaze icyo gihe.

Bwana Zere yabwiye BBC Tigrinya ko yamaze kuvugana n’abakora muri Guinness World Records ngo bemeze inyandiko z’ubutegetsi z’amavuko ye, ubu akaba ategereje ko bamusubiza.

Kugeza ubu, Guinness World Records itangaza ko Umufaransakazi Jeanne Calment, wapfuye mu 1997 afite imyaka 122, ari we muntu wa mbere wabayeho imyaka myinshi ku isi.

Bwana Natabay yashatse mu 1934 (afite imyaka 40). Umugore we yapfuye mu 2019 afite imyaka 99.

Mu gihe cy’ubuzima bwe, Bwana Natabay yari umworozi, wari utunze inka nyinshi, ihene n’inzuki, ndetse yari yarabayeho igihe cyatumye abantu bo mu bisekuru bitanu byo mu muryango we ababona bakura.

Bwana Zere yavuze ko sekuru azibukwa nk’"umugabo udasanzwe", warangwaga n’umutima mwiza, kwita ku bandi no gukora cyane.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa