skol

Gicumbi :Inka yabyaye ikimasa gifite ishusho y’ingurube [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru idasanzwe y’inka yabyeye umutavu usa n’ingurube bituma ba nyirayo bibaza uko byayigendekeye cyane ko bidasanzwe bibaho.
Iyi nka yabyaye ifite amezi atanu ariko yari yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ari nabwo bwatumye ibyara igihe kitaragera ndetse icyo ibyaye kivuka cyapfuye.
Iyi nka yari yarwaye indwara y’amakore bituma iyari iri mu nda igira ibibazo nkuko byatangajwe n’umuganga wayibyaye.
Ibi bintu ntabwo aribwo bibayeho kuko muri (…)

Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru idasanzwe y’inka yabyeye umutavu usa n’ingurube bituma ba nyirayo bibaza uko byayigendekeye cyane ko bidasanzwe bibaho.

Iyi nka yabyaye ifite amezi atanu ariko yari yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ari nabwo bwatumye ibyara igihe kitaragera ndetse icyo ibyaye kivuka cyapfuye.

Iyi nka yari yarwaye indwara y’amakore bituma iyari iri mu nda igira ibibazo nkuko byatangajwe n’umuganga wayibyaye.

Ibi bintu ntabwo aribwo bibayeho kuko muri 2012,abaturage bo mu mudugudu wa Rweru ya 1 mu kagari ka Ramiro batunguwe n’ihene yavutse idasanzwe, yavutse ifite umutwe wibumbye nk’uw’umuntu.

Impuguke mu buvuzi bw’amatungo zivuga ko ibibiterwa n’uko hari igihe inyamaswa iba yarabanguriwe ku yo bihuje amaraso hakabaho ibyo bita amacugane, hanyuma itungo rikazavukana ubumuga, ubusembwa, ndetse rikaba ryanapfa ritaramara kabiri ku isi.

Ibitekerezo

  • nge ndibazako ishobora kuba yaratewe intanga ikanyuranyirizwa igaterwa izo akabenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa