skol
fortebet

Habuze gato ngo irobo itorerwe kuba meya

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018 abaturage bo mu karere ka Tama mu mugi wa Tokyo mu Buyapani bakoze amatora y’ umuyobozi w’ ako karere kabura gato ngo irobo yari yamamajwe itsinde amatora

Sponsored Ad

Iyi robo yari ifite slogan igira iti “Ubwenge karemano bugiye guhindura umugi Tama”.

Robo yahawe izina rya Michihito Matsuda yagize amajwi 4 103 ikaba yararushijwe n’ abantu babiri ku rutonde rw’ abahataniraga kuyobora uyu mugi. Ntabwo twabashije kumenya umubare w’ abakandida bari biyamamaje.
Irobo Matsuda yakoze gahunda ya mudasobwa yo kurandura ruswa muri uyu mugi utuwe n’ abaturage ibihumbi 150. Yari yarijeje abaturage impinduka mu bintu yose. Iyi robo yiyamamazaga ivuga kandi ko izahuza abantu bose bafitanye amakimbirane bakabana mu bworoherane n’ ubwumvikane.

Mu bari bashyigikiye byimazeyo iyi robo harimo Visi Perezida wa Sotfbank Tetsuzo Matsuda n’ umukozi wa google mu Buyapani witwa Norio Murakami.

Aba uko ari babiri bavugaga iyi robo ifite ubushobozi bwo kuba inyangamugayo muri politiki.

Bati “ubwenge karemano bugiye guhindura byose, ni ikibazo cy’ igihe gusa. Tuzajya tufata imyanzuro idafite uruhande ibogamiyeho n’ uwo ibangamiye no kubika amakuru mu buryo bw’ ikoranabuhanga dutegura ibiragano bitaha”.

Si ubwa mbere umukandida utangaje nk’ uwo agaragaye mu matora. Mu 1938 urukuta ‘Boston Curtis’ rwabaye umukandida mu ishyaka Milton mu mugi wa Washington. Mu 1997 ipusi yitwa Stubbs yatorewe kuba meya y’ akarere ka Talkeetna, muri Alaska .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa