skol
fortebet

Iby’ ingenzi mu byaranze tariki 3 Nyakanga

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 03 Nyakanga, ni umunsi w’184 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 181 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki nibwo Muhammed Morsi wari Perezida wa Misiri yahiritse ku butegetsi.
Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze tariki ya 03 Nyakanga mu mateka. 987: Hugh Capet yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubufransa, aba umwami wa mbere w’ingoma ya Capetien yayoboye ubufransa kugeza ubwo hatangiraga impinduramatwara muri iki gihugu mu 1792.
1608: umugi wa Québec muri (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 03 Nyakanga, ni umunsi w’184 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 181 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki nibwo Muhammed Morsi wari Perezida wa Misiri yahiritse ku butegetsi.

Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze tariki ya 03 Nyakanga mu mateka.
987: Hugh Capet yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubufransa, aba umwami wa mbere w’ingoma ya Capetien yayoboye ubufransa kugeza ubwo hatangiraga impinduramatwara muri iki gihugu mu 1792.

1608: umugi wa Québec muri Canada washinzwe na Samuel de Champlain. Umugi wa kugeza ubu utuwe n’abaturage 531,902, niho habarizwa hotel ikomeye cyane ya Château Frontenac, ni umugi wa kabiri mu bunini muri Canada nyuma ya Montreal. Samuel de Champlain niwe wa mbere wagaragaje ibi bice bya Québec ku ikarita y’isi.
1890: Leta ya Idaho yemewe nka Leta ya 43 mu zigize Leta zunze ubumwe z’america. Idaho nil eta iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba muri Leta zunze ubumwe z’america ikaba ikikijwe na leta ya Montana mu burasirazuba n’igice cy’amajyepfo, Leta ya Wyoming nayo iri mu burasirazuba, Leta ya Nevada na leta ya Utah ziri mu majyepfo naho Washington na Oregon iri mu burengerazuba.ubu ituwe n’abaturage 1.600000 ku buso bwa 216,440 km2 , ni Leta ya 14th mu bunini mu zigize Leta zunze ubumwe z’America ikaza ku mwanya wa 7 mu bucucike.

2013: Mu gihugu cya Misiri habayeho ihirikwa ku butegetsi ry’uwari president w’iki gihugu Mohamed Morsi, nyuma y’iminsi igera kuri ine abantu bigabije imihanda basaba ko Morsi yakwegura ku mirimo ye ariko akanangira, icyo gihe Adly Mansour yahise aba agizwe president w’agateganyo.

Bamwe mu bavutse ku itariki ya 03 Nyakanga.

1924: Sellapan Ramanathan, president wa 6 wa Singapore
1971: Julian Assange, umunyamakuru ukomoka muri Australia, akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye ni nawe washinze urubuga rwa WikiLeaks.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
2015: Diana Douglas, umukinnyi w’amafilime ufite ubwengegihugu bw’ America n’ubwongereza.

2016: Noel Neill, umukinnyi w’amafilime ukomoka muri America.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Papa Leo II na Thomas intumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa