Kimisagara: Abayobozi barimo gufunga ku ngufu ingo ziri mu manegeka
Yanditswe: Wednesday 09, May 2018
Ingo 19 zirimo imiryango 90 nizo zimaze gufungwa n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bufatanyije n’ abashinzwe umutekano, abafungirwa amazu barasabwa kuva mu manegeka ku musozi wa Mont Kigali ngo bage gushaka aho bajya kuba badashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iki gikorwa kirimo kubera mu murenge wa kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali cyatangije ejo tariki 8 Gicurasi 2018 kikaba kimaze kuba mu tugari dutatu mu midugudu ya Amahoro, Birama, Karama, Gakaraza na Mugina mu tugari twa Katabaro na Kimisagara hejuru ya Nyabugogo.
Inzu zirimo gufungishwa sudire ngo abaturage badasubiramo
Muri iki gikorwa ubuyobozi burababwira ko bakwiye kujya gucumbika mu bo mu miryango cyangwa inshuti zabo, abatabafite ubuyobozi bukabacumbikira mu nsengero no kuri Stade.
Inzu zirimo gufungiranwamo ibikoresho by’ abaturage. Inzugi zirimo gufungishwa ‘Soudire’.
Bibaye nyuma y’ Ibiza bimaze igihe bihitana abaturae batuye mu manegeka hirya no hino mu gihugu. Kuva muri Mutarama Ibiza bimaze guhitana abaturarwanda barenga 200 barimo 18 bo mu karere ka Karongi bishwe n’ umusozi waridutse ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi.
Amafoto: Umuseke
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *