skol

Madamu Faida amaze imyaka 17 ashaka kwihorera kuri FDLR yamusambanyije ku ngufu ikanarimbura umuryango we wose

Yanditswe: Friday 12, Mar 2021

Madamu Faida uvuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru amaze imyaka 20 ashakisha abarwanyi ba FDLR bamufashe ku ngufu afite imyaka 15 bakanarimbura umuryango we wose, ngo yihorere.

Uyu mugore wabaga mu muryango wari utuye hafi ya Masisi,yafashwe ku ngufu n’abagabo benshi bari bafite imbunda ndetse bica umuryango we wose byatumye agira igikomere avuga ko kitazakira uretse yihoreye.

Umunsi afatwa ku ngufu ni nawo aba barwanyi yemeza ko ari aba FDLR(Forces démocratiques pour la libération du Rwanda),bishe nyina n’abavandimwe be bose.

Uyu mutwe ngo wamubwiye ko waje muri kongo kwica,kwiba no gufata ku ngufu nyuma yo gusiga ukoze jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nubwo uyu mugore yari afite imyaka 15 biba,ngo yari yarashyingiwe ndetse ngo n’umugabo we baramwishe.

Uyu mugore yavuze ko yahungabanye ku byabaye kuri we n’umuryango we ariyo mpamvu yeguye imbunda ajya gushaka izi nyeshyamba.

Nyuma yo gukorerwa ibi,umukomando wari warigometse ku butegetsi yaje mu cyaro cy’iwabo gushaka abasirikare nibwo na Faida yavuze ko yiteguye kujya guhangana na FDLR.

Uyu mukomando wahoze ari inyeshyamba nyuma agahinduka umwarimu yabwiye Faida na bagenzi be ko gahunda yabo ari ukurwanya FDLR.

Faida yabwiye DW ati “Mbonye abagabo bankoreye biriya nahita mbica.

Faida yari asanzwe afatanya na se ubuhinzi ariko ngo yabonye abantu bafite imipanga babasanga aho barimo gukora batangira gukubita se hanyuma apfuye abagabo 6 bahita bamufata ku ngufu.

Yagize ati ‘Bishe umuryango wanjye wose banamfata ku ngufu.Nta hazaza nasigaranye.Ntabwo nari gukomeza ubuzima bwanjye nkuko byari bimeze mbere bituma mfata umwanzuro wo kujya kurwana ngo nihorere.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa