skol
fortebet

Musanze: Imodoka yari itwaye inzoga yakoze impanuka abaturage bakora ubusabane

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka nini y’uruganda rwa Bralirwa rwenga inzoga zisembuye, yokoreye impanuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, inzoga zarimo zimeneka mu muhanda, abaturage bahita bahurura bica icyaka karahava.
Iyi mpanuka yabaye mu cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yabereye mu Muhanda wa Musanze- Rubavu, mu gace ko mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi.
Amakuru avuga ko ubwo iyi modoka yari igeze muri ako gace, umunyegare yagerageje kuyitambukaho ashaka kuyijya imbere, (...)

Sponsored Ad

Imodoka nini y’uruganda rwa Bralirwa rwenga inzoga zisembuye, yokoreye impanuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, inzoga zarimo zimeneka mu muhanda, abaturage bahita bahurura bica icyaka karahava.

Iyi mpanuka yabaye mu cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yabereye mu Muhanda wa Musanze- Rubavu, mu gace ko mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi.

Amakuru avuga ko ubwo iyi modoka yari igeze muri ako gace, umunyegare yagerageje kuyitambukaho ashaka kuyijya imbere, umushoferi witwa Iyamuremye Théogène, wari uyitwaye,yagerageje kumukwepa, biviramo imodoka kuzungazunga, amakesi yarimo inzonga yari muri rumoruke y’inyuma asandarira mu muhanda no mu nkengero zawo,arameneka.

Abaturage biganjemo abakunda agasembuye bahise bahagera byihuse,birara mu makaziye bashakamo amacupa akirimo inzoga baranywa karahava.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye nkuko amakuru aturuka i Musanze abitangaza.

Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko n’ubusanzwe hakunze kubera impanuka ziturutse ku banyegare bakunze kuhanyura bahorera batwaye imifuka irimo imboga.

Aba baturage bakifuza ko hakazwa ingamba zituma abatwara ayo magare bigengesera mu gihe bahanyura, kuko amenshi aba atwawe ku muvuduko uri hejuru, ushobora kuba nyirabayazana w’impanuka.

Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, zihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka kugira ngo hakorwe iperereza ry’icyaba cyayiteye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa