skol
fortebet

Nyanza: Inka yabyaye inyana 5 zirimo isa n’ingurube

Yanditswe: Thursday 22, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021,inka ya Nibarore Veneranda wo mu mudugudu wa Karambi Akagari ka Munyina mu karere ka Nyanza yabyaye inyana zose uko ari eshanu zihita zipfa.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko iyi nka yabyaye inyana eshanu zirimo n’ifite isura nk’iyi ngurube, bigatuma bamwebakeka ko hari ishyano ryaguye.

Iyi nka yabyaye izo nyana yari imaze igihe yaranze kwima, ibyaje gutuma hafatwa umwanzuro wo kuyirindisha mu kwezi kwa 11 muri 2020 iterwa intanga.Izo nyana zose uko ari eshanu zavutse zipfuye.

Dr Ange Imanishimwe, inzobere mu bijyanye n’ibinyabuzima yavuze ko kuba iyi nka yo mu karere ka Nyanza, yabyaye inyana zirimo izifite isura y’ingurube bishobora guterwa ni uko kurindisha inka no kuyitera intanga bitakozwe neza.

Ati “Iyo habayeho kurindisha no gutera intanga, hari igihe intanga ngabo zijyana umuvuduko mwinshi, zigahura n’intanga ngore yasohotse imburagihe, kuko hatabayeho gutegereza ngo inka irinde. Icyo gihe iyo ntanga ngore ntabwo iba imeze neza. Nubwo izo ntanga zigenda zigahura ukunze gusanga ikintu cyavuyemo kiba kidafite ubuzima bwiza, ari naho hashobora guturuka iyo sura imeze nk’ingurube”.

Iyi nzobere ivuga ko kuri iyi nka y’I Nyanza, icyaba cyarabaye ari uko intanga ngore n’ingabo zahujwe ingore ifite ikibazo, iyo ntanga ngore ikigabanyamo uduce ariyo mpamvu havutse inyana eshanu.

Dr Ange yakomeje agira ati:’’Ibi bigira ingaruka ku matungo ariko no ku bantu bayariye yaratewe iyo misemburo (Enzymes) bishobora kubagiraho ingaruka zirimo Kanseri bitewe no guhindurwa k’uturango ‘GMOs’ (Genetically Modified Organisms).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa