skol
fortebet

Pasiteri yishe umugore we nawe ariyahura amuhoye ko yamwanduje VIH/SIDA

Yanditswe: Tuesday 12, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umupasiteri wo mu Ntara ya Nyamira, muri Kenya,arashinjwa kwica umugore we nawe ahita yiyahura. Igikorwa cyatunguyebenshi mu gihugu cya Kenya.
Pasiteri George Abisa, mu nyandiko yasize mbere yo gukora igikorwa giteye ubwoba cyo kwiyahura, yavuze ko umugore we yamwanduye virusi itera SIDA biturutse ku mibonano yari afitanye n’umunyapolitiki waho uri kwiyamamariza kuyobora Bogichora MCA.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 5 Ukwakira, uyu (...)

Sponsored Ad

Umupasiteri wo mu Ntara ya Nyamira, muri Kenya,arashinjwa kwica umugore we nawe ahita yiyahura. Igikorwa cyatunguyebenshi mu gihugu cya Kenya.

Pasiteri George Abisa, mu nyandiko yasize mbere yo gukora igikorwa giteye ubwoba cyo kwiyahura, yavuze ko umugore we yamwanduye virusi itera SIDA biturutse ku mibonano yari afitanye n’umunyapolitiki waho uri kwiyamamariza kuyobora Bogichora MCA.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 5 Ukwakira, uyu mugabo n’umugore baratonganye cyane bapfa ibihuha byavugaga ko uyu mugore asambana rwihishwa n’uyu munyapolitiki.

Uyu mupasiteri yararakaye cyane niko gufata icyuma akimutera inshuro nyinshi kugeza amwishe.

Nyuma gato yo kwica umugore we, yanditse inyandiko ibabaje ivuga ko umugore we yamubeshye. Yavuze ko ndetse yamwanduye virusi itera sida, ku buryo adashobora kwihanganira na gato kubana nayo.

Yahise yimanika mu nzu yabo nawe arapfa.

Mu gitondo, abapolisi bahamagajwe n’abaturanyi bahangayitse, kugira ngo barebe uko abo bashakanye bameze.

Batunguwe no gusanga aba bombi bamaze gupfa basize ibaruwa ku meza yabo. Imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Nyamira.

Abashinzwe iperereza I Bogichora bamaze gufungura iperereza kuri iki kibazo,bafite gahunda yo guhamagaza uyu munyapolitiki wavuzwe mu guca inyuma uyu mugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa