skol
fortebet

Reba iby’ ingenzi mu byaranze tariki 10 Kanama

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Turi ku wa Kane tariki ya 10 Kanama ni umunsi wa 222 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 143 niyo isigaye ngo ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku wa Kane inshuro 56.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1519: Ubwato bwa Ferdinand Magellan bwahagurutse mu mugi wa Seville bugiye kumufasha mu rugendo rwe rwo kuzenguruka Isi apfa atabigezeho bikomezwa na Juan Sebastián Elcano nyuma y’uko Magellan apfiriye muri Philippines.
1793: Inzu ndangamurage ya Louvre (...)

1793: Inzu ndangamurage ya Louvre yafunguwe ku mugaragaro.
1821: Missouri yemewe ku mugaragaronka Leta ya 24, muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1971: Hashinzwe ishyirahamwe ry’ abakina umukino w’amaboko wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iri shyirahamwe ryafunguriwe ku mugaragaro mu Mujyi wa New York.

1990: Abasilamu barenga 127 bishwe n’inyeshyamba mu Majyaruguru ashyira Iburasirazuba ya Sri Lanka.

2003: Ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza hagaragaye igipimo cy’ubushyuhe gihanitse kirenze degere Celecius 38, kigera kuri 38.5.
2006: Ishami rya Polisi yo mu Bwongereza ryitwa Scoltland Yard ryaburijemo igitero cy’ubwiyahuzi cyari guhitana abagenzi bari mu ndege yavaga mu gihugu cy’u Bwongereza yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2009: Abantu 20 baguye mu mpanuka y’ikirombe, giherereye mu gace ka Handlová, iyi niyo mpanuka ikaze kurusha izindi mu mateka ya Slovakia yatewe n’irindimuka ry’imisozi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1874: Hebert Hoover wabaye Perezida wa mirongo itatu n’umwe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1979: Ted Geoghegan Umukozi n’ umwanditsi wa Film ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.
1994: Bernardo Silva, umunya Portugal ukina umupira w’amaguru.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: Henry Cabot Lodge Bohler, Umupilote wa gisirikare waharaniraga uburenganzira bwa muntu.
2010: Adam Stansfield, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ikipe ya Exeter City FC.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Lawrence.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa