skol
fortebet

Taliki 16 Kamena: Mu byaranze uyu munsi mu mateka harimo n’irokorwa ry’abatutsi 2000 barokowe n’Inkotanyi muri Saint Paul

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 16 Kamena, ni umunsi w’167 mu minsi 365 igize uyu umwaka, iminsi 198 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugera ku musozo.
Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka
• 1779: Igihugu cya Espagne cyatangaje intambara hagati muri cyo, hatangira igitero cy’ahitwa Gibraltar.
• 1846: Habaye inama yo gutora Papa wa Kiliziya Gatorika, nyuma y’urupfu rwa Papa Gregory XVI wapfuye tariki ya mbere Kanama 1846.
Abakaridinali 50 muri 62 bari bagize icyitwa College of Cardinals bateraniye mu ngoro ya (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 16 Kamena, ni umunsi w’167 mu minsi 365 igize uyu umwaka, iminsi 198 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugera ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka

• 1779: Igihugu cya Espagne cyatangaje intambara hagati muri cyo, hatangira igitero cy’ahitwa Gibraltar.

• 1846: Habaye inama yo gutora Papa wa Kiliziya Gatorika, nyuma y’urupfu rwa Papa Gregory XVI wapfuye tariki ya mbere Kanama 1846.

Abakaridinali 50 muri 62 bari bagize icyitwa College of Cardinals bateraniye mu ngoro ya Quirinal baza gutora umu Papa mushya Papa Pius IX watangiranye inshingano nshya zitari ukuyobora Kiliziya gaturika ahubwo zirimo no kuba umuyobozi wa guverinoma ya Leta ya Vatikani.

Papa Pius IX yayoboye Kiliziya mu gihe kigera ku myaka hafi 32 igihe kirekire kurusha abandi ba Papa babayeho.

• 1897: Hashyizwe umukono ku masezerano yo kongera Leta ya Hawai kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

• 1963: Cosmonaut Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu kirere mu cyogajuru cy’Abarusiya Vostok 6.

• 1976: Muri Afurika y’Epfo habaye ubwicanyi bwakorewe abana b’abanyeshuri nyuma y’uko abanyeshuri 15000 bagiye mu muhanda mu myigaragambyo idahutaza, hanyuma polisi ikabateramo amasasu.

• 1991: Hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Bumwe mu burenganzira Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wemeje mu mwaka w’1989 burimo uburenganzira bwo kubaho, bwo gukura no kurerwa, bwo kurengerwa n’ibindi.

• 1994: Abatutsi 2000 barokorewe muri Saint Paul n’ingabo z’Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi amahanga arebera.

• 1997: Ubwicanyi bwabereye mu gihugu cya Algeria, bwiswe ubwa Dairat Labguer wahitanye abantu 50.

• 2012: Robot y’indege z’igisirikare kirwanira mu kirere cya Leta zunze ubumwe z’america yiswe Boeing X-37B yagarutse ku isi nyuma yo kuzenguruza mu isanzure iminsi 469.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

• 1591: Joseph Solomon Delmedigo, Umunyamibare n’ubugenge ndetse n’ibijyanye n’umuziki.

• 1713: Meshech Weare, wabaye Guverineri wa New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

• 1949: Paulo César, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil.

• 1967: Jürgen Norbert Klopp: yabaye umukinnyi ukomeye ukomoka mu gihugu cy’ubudage, ubu ku myaka 49 akaba atoza ikipe ya Liverpool mugihugu cy’ubwongereza

• 1971: Tupac Amaru Shakur, yari umu Rappeur wo muri Leta zunze ubumwe z’america wamenyekanye cyane kubera imiririmbire ye. Shakur, albums ze zaracurujwe cyane harimo nka All Eyez on Me na Greatest Hits zabaye iza mbere zacuruzwe cyane muri Leta zunze ubumwe z’america.

Yashyizwe kenshi ku rutonde rw’abahanzi bakomeye b’ibihe byose n’ibinyamakuru byinshi bitandukanye harimo Rolling Stone, cyamushyize ku mwanya wa 86 mu bahanzi 100 b’ibihe byose.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

• 1722: John Churchill, umujenerali wo mu ngabo z’u Bwongereza

• 1958: Imre Nagy, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Hungary

• 2004: Thanom Kittikachorn, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Thailand.

• Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Aureus w’i Mainz, Benno, George Berkeley, Joseph Butler, Quriaqos na Julietta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa