skol
fortebet

Taliki 4 Nyakanga: Bimwe mu byaranze uyu munsi birimo ibohorwa rya Kigali ndetse n’ibohorwa ry’abisiraheli bari bafashwe bugwate kuri Entebbe

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 04 Nyakanga, ni umunsi 184 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 180 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka
1776: Nyuma y’intambara y’impinduramatwara yarikomeye muri America: iki gihugu cyatangaje ubwigenge kibohoye ubwami bw’abongereza bitangarizwa mu nama ya kabiri yahuzaga koloni 13 z’abongereza, yatangiye kujya iterana mu 1775 i Philadelphia, Pennsylvania. Ubu bwigenge butangazwa bari mu nzu ikomeye cyane ya (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 04 Nyakanga, ni umunsi 184 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 180 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka

1776: Nyuma y’intambara y’impinduramatwara yarikomeye muri America: iki gihugu cyatangaje ubwigenge kibohoye ubwami bw’abongereza bitangarizwa mu nama ya kabiri yahuzaga koloni 13 z’abongereza, yatangiye kujya iterana mu 1775 i Philadelphia, Pennsylvania. Ubu bwigenge butangazwa bari mu nzu ikomeye cyane ya Pennsylvania State House yaje no guhabwa izina ry’icyumba cy’ubwigenge (Independence Hall).

Kuva icyo gihe koloni 13 Nyamerica zakolonezwaga
n’abongereza, byahise byemezwa ko ubwongereza nta bubasha bukizifiteho.
1879: Mu ntambara ya Anglo-Zulu, intambara yahanganishaga ubwami bw’abongereza n’ubwami bw’aba Zulu, umurwa mukuru w’ubwami bwa Zululand, Ulundi, wafashwe n’ingabo z’abongereza zigenda zitwika ibintu byose, bituma umwami w’ubu bwami bwa Zulu, Cetshwayo, ahunga biba n’iherezo ry’iyi ntambara.

1914: Habayeho umuhango wo gushyingura igikomangoma cya Autriche Archduke Franz Ferdinand( François Ferdinand) n’umugore we Sophie, ni umuhango wabereye mu mugi wa Vienne, hari ny’uma y’iminsi itandatu biciwe I Sarajevo bigahita bitangiza intambara ya mbere y’isi yose.

1918: Ishyaka rya Bolsheviks mu bwami bw’uburusiya, ryishe Tsar Nicholas II wari umwami w’ubwami bw’ Uburusiya bamwicana n’umuryango we.

1976: Aba commandos ba Israeli bageze Entebbe ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Uganda, muri gahunda yo kubohoza abantu bari bashimuswe n’ibyihebe byayobeje indege yari yerekeje mu bufransa bikayijyana muri Uganda.

1994: Mu Rwanda, Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umugi wa Kigali bihita birangiza genocide yakorerwaga abatutsi kuva muri mata 1994.

Bamwe Mu Bavutse Tariki Ya 04 Nyakanga

1982: Vladimir Gusev, umunyozi ukomoka mu burusiya.

1982: Vladimir Boisa, umunya Georgia ukina basketball.

1983: Melanie Fiona, umuriririmbyikazi ukomoka muri Canada akaba n’umwanditsi w’indirimbo

1983: Ben Jorgensen, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri America ni umuhanga kandi mu gucuranga Gitari.

1983: Miguel Pinto, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Chile.

1983: Mattia Serafini, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu butaliyane.

1984: Jin Akanishi, umuririmbyi w’umuyapani.

1990: Richard Mpong, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ghana.

Bamwe mu batabarutse tariki ya 04 Nyakanga.

943: Taejo umwami w’ubwami bwa Goryeo cyangwa se Korea

965: Papa Benedict V

1648: Antoine Daniel, umumisiyoneri w’umufransa akaba yaranabaye umutagatifu.

1826: Thomas Jefferson, umuhanga mu gushushanya inyubako, akaba umunyamategeko wanabaye president wa 3 wa Leta zunze ubumwe z’amerika.

1831: James Monroe, umusirikare w’umunyamerika wize ibijyanye n’amategeko aba na president wa 5 wa Leta zunze ubumwe z’America.

1848: François-René de Chateaubriand, umunyamateka w’umufransa akaba n’umunyapolitiki.

1934: Marie Curie, umunyabutabire ufite amamuko mu bufransa na Poland, akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Butabire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa