skol
fortebet

Turkey: Umugabo ’wari wabuze’ yinjiye mu itsinda riri kumushakisha arifasha akazi

Yanditswe: Friday 01, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wari waburiwe irengero muri Turkiya yinjiye by’impanuka mu gikorwa cyo kumushakisha, nyuma y’amasaha nibwo yamenye ko ari we nyine bari gushakisha.
Ku wa kabiri, Beyhan Mutlu yariho anywa agacupa n’inshuti ze nyuma atashye kamwerekeza mu ishyamba mu ntara ya Bursa.
Mu kumubura mu rugo, umugore we n’inshuti bahise babwira abategetsi b’aho atuye maze bohereza itsinda ryo kumushakisha.
Bwana Mutlu w’imyaka 50, yahuye n’abo bantu bari gushakisha umuntu yiyemeza kubafasha, nk’uko NTV (...)

Sponsored Ad

Umugabo wari waburiwe irengero muri Turkiya yinjiye by’impanuka mu gikorwa cyo kumushakisha, nyuma y’amasaha nibwo yamenye ko ari we nyine bari gushakisha.

Ku wa kabiri, Beyhan Mutlu yariho anywa agacupa n’inshuti ze nyuma atashye kamwerekeza mu ishyamba mu ntara ya Bursa.

Mu kumubura mu rugo, umugore we n’inshuti bahise babwira abategetsi b’aho atuye maze bohereza itsinda ryo kumushakisha.

Bwana Mutlu w’imyaka 50, yahuye n’abo bantu bari gushakisha umuntu yiyemeza kubafasha, nk’uko NTV ibivuga.

Ariko nyuma y’amasaha bari gushaka batangiye guhamagara izina rye, maze ati: "Ndi hano."

Umwe mu bariho bamushakisha yamushyize ku ruhande kugira ngo abimubwire neza.

Bivugwa ko yababwiye ati: "Nyabuneka ntimumpane bikomeye. Data wenyine aranyica."

Polisi yashyize mu modoka Bwana Mutlu imujyana iwe. Ntibizwi neza niba hari amande yaciwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa